Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubunyangamugayo Budahindagurika n’Ubugingo Bwejejwe

    Aba basore batatu b’Abaheburayo bari bafite imibereho yejejwe by’ukuri. Imico y’Umukristo nyakuri ntibura gushyira ku munzani ingaruka. Ntabwo bigombera kubaza ngo, ‘Ese abantu bazantekereza bate ndamutse nkoze ibi?’ Cyangwa, ‘Ni buryo ki byahungabanya gukomera kwange mu b’isi ndamutse nkoze biriya?’ Mu bushishozi bukomeye, abana b’Imana bifuza kumenya icyo yifuza ko bakora, kugira ngo ibikorwa byabo biyiheshe icyubahiro. Uwiteka yashyizeho uburyo imitima n’ubuzima bw’abamukurikira bayoborwa n’ubuntu mvajuru, ngo babashe kuba urumuri n’itabaza rimurikira isi.IY 28.1

    Izi nyangamugayo z’Abaheburayo zari zifite ubushobozi karemano, bari baragize amahirwe yo kwigira mu mashuri ahanitse mu by’umuco, kandi ubu bari mu myanya y’icyubahiro; ariko ibi byose ntibyatumye bibagirwa Imana. Ububasha bwabo bwakoresherejwe guhesha Imana icyubahiro. Mu bunyanga mugayo bwabo budahindagurika, bagaragaje uko bashima iyabahamagaye ikabavana mu mwijima ikabashyira mu mucyo w’itangaza. Mur’uko kurokorwa kw’igitangaza, imbere y’imbaga y’abantu, hagaragariye imbaraga y’Imana. Yesu yari iruhande rwabo mw’itanura ry’umuriro, icyubahiro Cye cyemeje umwami w’i Babuloni wishyira hejuru ko uwo nta wundi ko ari Umwana w’Imana. Umucyo mvajuru wakomeje kurabagirana kuri Daniyeli na bagenzi be, kugeza ubwo abo bakorana bamenye kwizera kwabatandukanyaga n’abandi, ndetse kugatuma imico yabo iba intanga rugero. Mu kurokora abagaragu bayo biringirwa, Uwiteka yahamije ko azahorana n’abarengana kandi ko azanesha imbaraga zose z’ab’isi zishaka kuribata ubuyobozi bw’Imana yo mw’ijuru.IY 28.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents