Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwicisha Bugufi ni Imbuto ya Mwuka

    Imbuto irusha izindi agaciro yo kwezwa ni ubuntu bwo kwicisha bugufi. Iyo ubu buntu bufite icyicaro mu bugingo, bugufasha guhindura imitekerereze n’imyifatire wari usanganywe. Habaho gukomeza kwihanganira mu Mana no kwiyegurira ubushake bwayo. Ubwenge bukarushaho gusobanukirwa n’ukuri kwose gukomoka mw’ijuru, maze ubushake bwose bugacishirizwa bugufi kwemera amategeko yose y’Imana, nta gushidikanya cyangwa kwitotomba. Kwicisha bugufi nyakuri koroshya kandi kukuzura umutima kandi kugahesha intekerezo kwitegurira kwomatana n’ijambo ry’Imana. Bikabashisha ibitekerezo kwumvira Yesu Kristo. Bigakingurira umutima kwakira ijambo ry’Imana, nk’uko byagendekeye Lidiya. Bidushyira hamwe na Mariya, nk’abifuza kwigira ku birenge bya Yesu. ” Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka, abicisha bugufi azabigisha inzira ye” (Zaburi 25:9).IY 13.2

    Imvugo y’uwicisha bugufi ntijya ibamo kwirata. Kimwe n’umwana Samweli, asenga agira bati, “Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi” (1 Samweli 3:9). Ubwo Yosuwa yashyirwaga hejuru mu mwanya w’icyubahiro, nk’umugaba w’ingabo za Isirayeli, yasuzuguye abanzi b’Imana bose. Umutima we wari wuzuyemo ibitekerezo bizima by’inshingano ye yari ikomeye. Ariko amaze guhishurirwa n’ubutumwa mvajuru yishyira mu mwanya w’umwana muto ngo ayoborwe. Igisubizo cye cyari ngo, ” Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?” (Yosuwa 5:14). Amagambo ya mbere ya Pawulo Kristo amaze kumwiyereka yagize ati, “Mwami urashaka ko nkora iki?” (Ibyakozwe n’Intumwa 9:6).IY 13.3

    Kwicisha bugufi mu ishuri rya Kristo ni imwe mu mbuto zigaragara za Mwuka. Ni ubuntu buzanwa na Mwuka Wera we ufite ububasha bwo kweza,akanabashisha umwakiriye ibihe byose kudahubuka no guhutiraho ngo akore ibyo atabanje gutekereza. Iyo ubuntu bwo kwicisha bugufi bwakiriwe n’abasanzwe barangwa n’inabi cyangwa guhubuka, bakora ibishoboka byose ngo barwanye iyo kamere yabo itanejeje. Buri munsi bazagenda batsinda inarijye, kugeza ubwo ikitanezeza ndetse kidakundwa na Yesu gitsindwa. Bahinduka abafashwa na gahunda y’ijuru, kugeza ubwo babasha kumvira itegeko ryahumetswe n’Imana. “Umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19).IY 14.1

    Iyo umuntu avuga ko yejejwe, nyamara mu magambo n’ibikorwa arangwa n’isoko yanduye idudubiza amazi yayo asharira, tubasha kuvuga tuti, Uriya muntu aribeshya. Akwiriye kwiga a, b, c, zigize imibereho y’Umukristo. Bamwe biyita ko ari abagaragu ba Kristo usanga kenshi barabaswe na dayimoni wo kutagira impuhwe, bagahora bakunda ibidatunganye ndetse bakanezezwa no kuvuga amagambo atanezeza ndetse atera uburakari. Aba bantu bakeneye guhinduka mbere yuko Kristo ababara nk’abana be.IY 14.2

    Kwicisha bugufi ni umwambaro wo mu mutima. Uwo Imana iha agaciro gakomeye. Intumwa iwuvugaho ko ari uw’agaciro gakomeye ndetse urusha igiciro zahabu n’andi mabuye y’agaciro. Ubwo umwambaro w’inyuma urimbisha gusa uyu mubiri upfa, umurimbo wo kwicisha bugufi wambika umuntu w’imbere ari we bugingo, kandi ugahuza umuntu ubaho akanya gato n’Imana ihoraho iteka ryose. Uyu ni wo mwambaro Imana ishaka. Uwo watatse ijuru n’ibimurika, ni We wasezeranye kubw’Umwuka We ko, ” Azarimbisha abanyamubabaro agakiza” (Zaburi 149:4). Abamarayika bo mu ijuru bazagaragaza ko umurimbo w’ukuri ari ukwambara Umwami Yesu Kristo kandi bakagendana na we bicisha bugufi ndetse biyoroshya mu mitima.IY 14.3

    Hari urwego Umukristo akwiriye kugeraho. Abasha guhora azamuka mu ntera. Yohana wahishuriwe amahirwe y’Umukristo, aravuga ati, “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana” (1 Yohana 3:1). Ntibishoboka ko umuntu yagera ku cyubahiro kirenze iki; Umuntu yahawe amahirwe yo kuba umuragwa w’Imana hamwe na Kristo. Abo bose bahawe icyo cyubahiro, bahishuriwe ubutunzi butarondoreka buri muri Kristo, burenze cyane ubutunzi bw’isi. Bityo rero, kubwo kunesha kwa Kristo, umuntu urama igihe gito ashyirwa hejuru ngo asabane n’Imana ndetse n’Umwana wayo Ikunda.IY 14.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents