Gukunda Imana n’Abantu
Abakunda Imana bitarimo uburyarya bazagaragaza ubushake bwo kumenya icyo ishaka kandi banagishyire mu bikorwa. Intumwa Yohana, uwo inyandiko ze zibanze cyane ku rukundo, aragira ati, “Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo” ( 1Yohana 5:3). Umwana ukunda ababyeyi be azerekana urwo rukundo binyuze mu kumvira; ariko umwana wikunda w’indashima, ashaka gukorera bike ababyeyi be, nyamara akumva yifuza guhabwa amahirwe angana n’ay’uwumvira kandi ukiranuka. Ni nako bimera mu bavuga ko ari abana b’Imana. Benshi mu bazi ko bariho kubw’urukundo n’uburinzi bwayo, kandi bifuza guhabwa imigisha na Yo, ntibishimira gukurikiza ubushake bwayo. Babona ko ibyo Imana ibasaba bibabuza umunezero n’amahoro, amategeko Yayo akababera nk’umutwaro uremereye. Ariko uwifuza kwera by’ukuri mu mutima no mu mibereho ye, anezezwa no gukurikiza amategeko y’Imana, ahubwo agaterwa agahinda n’uko atayakiranukira ukwo bikwiriye.IY 52.4
Dusabwa gukundana nk’uko Kristo yadukunze. Yerekanye urukundo adukunda atanga ubugingo bwe ngo abashe kuducungura. Uyu mwigishwa ukundwa avuga ko dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubwa bagenzi bacu. Kuko, “kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo” (1 Yohana 5:1). Niba dukunda Kristo, tuzakunda n’abasa na We mu mico n’imibereho yabo. Kandi s’ibyo gusa, ahubwo tuzakunda n’abadafite “ibyiringiro” kandi badafite Imana Rurema muri iyi si” (Abefeso2:12). Gucungura umuntu nibyo byavanye Kristo mu rugo rwe rwo mu ijuru akaza kuri iyi si akababazwa ndetse akanicwa. Ibi ni byo byatumye akora ibishoboka ndetse akagira agahinda kandi agasenga, kugeza ubwo, ashengurwa umutima no gutereranwa n’abo yaje gucungura, Yatanze ubugingo bwe i Karuvari.IY 53.1