“Imana Yanjye Yohereje Malayika Wayo”
Mu gitondo kare kare umwami azindukira kuri rwa rwobo rw’intare, arataka ati, “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana nzima we, mbese Imana ukorera buri gihe yashoboye kugukiza intare? ” (umurongo 20). Ijwi ry’umuhanuzi ryumvikana risubiza riti, ” Nyagasani, uragahoraho! Imana yanjye yohereje umumarayika wayo, abumba iminwa y’intare ntizagira icyo zintwara. Imana yasanze ndi umwere, kandi nawe nyagasani nta cyo nagucumuyeho.”IY 31.3
“Nuko umwami aranezerwa cyane, ategeka kuzamura Daniyeli bakamuvana mu rwobo. Ntihagira igikomere bamusangana kubera ko yari yiringiye Imana ye.” (Imirongo 22,23). Uko niko umugaragu w’Imana yakijijwe. Imigambi abanzi be bari bamugiriye ahubwo baba ari bo igaruka. Kw’itegeko ry’umwami bajugunywa murwobo, ako kanya batanyaguzwa n’inyamaswa z’inkazi.IY 31.4