Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Isomo ku Batentebutse

    Mbega isomo hano ryahawe abacitse intege, abashidikanya, n’abanyabwoba mu murimo w’Imana! Mbega uko biteye imbaraga ku batabasha guteshurwa ku nshingano kubera ibigeragezo! Aba bantu bizerwa, badahungabanywa n’imiraba bagaragaza kwezwa nyako, nyamara ntibiyumvamo ko bakomeye. Ubwinshi bw’ibyiza bibasha gukorwa n’Abakristo bafite umurava ntibibasha kugereranywa kugeza ubwo iby’ubuzima bizashyirwa ahagaragara, ubwo intebe z’imanza zizashingwa maze ibitabo bikabumburwa.IY 28.3

    Kristo agaragaza ubushake bwe muri iri tsinda ry’abantu; Ntaterwa isoni no kubita abavandimwe be. Hakwiye kugaragara amagana ahaboneka umwe gusa muri twe, bari ku ruhande rw’Imana, barangwa n’imibereho ihamanya n’ubushake bwayo, ngo babashe kurabagirana no kuba imuri zaka, bejejwe, b’abaziranenge, mu bugingo, umubiri, no mu mwuka.IY 28.4

    Intambara iracyakomeje hagati y’abana b’umucyo n’abana b’umwijima. Abitwa izina rya Kristo bagomba kwiyambura imibereho ica intege umuhati wabo, ahubwo bagashishikazwa no gusohoza inshingano zabo. Abakora batyo basezeranirwa ko imbaraga y’Imana izahishurirwa muri bo. Umwana w’Imana, Umucunguzi w’isi, azagaragarira mu magambo yabo, n’imirimo yabo, maze izina ry’Imana rihabwe icyubahiro.IY 29.1

    Nk’uko byari bimeze mu minsi ya Shadaraki, Meshaki, na Abedinego, ni nako mu minsi y’imperuka Uwiteka azakorera mu buryo bukomeye abahagararira ukuri badatezuka. Uwabanye n’Abaheburayo mu itanura ry’umuriro azabana n’abamwiringira aho bazaba hose. Kubana na We bizabakomeza kandi bibarinde. Hagati mu bigeragezo — ibigeragezo bisa n’aho bitigeze kubaho — intore Ze zizahagarara zishikamye. Satani n’ingabo ze uko zangana kose ntizibasha kunesha umunyantege nke wo mu bakiranutsi b’Imana. Abamalayika bafite imbaraga zihebuje bazabarinda, kandi ku bwabo Yehova azigaragaza “nk’Imana isumba imana zose,” ishobora gukiza bihebuje abashyize kwizera kwabo muri We. Prophets and Kings, p. 513.IY 29.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents