Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inyigisho mu Kubaka Imico

    Igihe kimwe Yohana yajyaga impaka na bagenzi be k’ugomba kuba umukuru muri bo. Ntibifuzaga ko amagambo yabo yagera mu gutwi k’Umwami wabo; ariko Yesu aza gusoma imitima yabo, maze aboneraho umwanya wo kwigisha abigishwa be isomo ryo kwicisha bugufi. Ntibyari bigamije gufasha iri tsinda rito ryari rimutegeye amatwi, ahubwo byagombaga kwandikwa kugira ngo bizafashe abazamukurikira bose kugeza ku mperuka y’isi. “Nuko Yesu aricara arembuza ba bandi cumi na babiri, arababwira ati ‘Nihagira ushaka kuba uw’imbere muri mwe, abanze yigire uw’inyuma abe umugaragu wa bose” (Mariko 9:35).IY 37.4

    Abafite umutima nk’uwa Kristo ntibazigera bifuza kugira isumbwe kuri bagenzi babo. Abo bibona ko basuzuguritse mu mitekerereze yabo ni bo bazagaragara ko bakomeye imbere y’Imana. “Ni ko kuzana umwana amushyira hagati yabo, aramuhobera arababwira ati; ‘Umuntu wese wakira umwe muri aba bana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye si jye aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.’” (imirongo 36, 37).IY 37.5

    Mbega icyigisho gitangaje ku bayoboke ba Kristo! Abirengagiza inshingano y’ubuzima iri imbere yabo, abirengagiza impuhwe n’ubugiraneza, gufasha abandi n’urukundo, ndetse no ku bana bato, baba birengagiza Kristo. Yohana yumvise imbaraga iri muri iki cyigisho kandi imugirira akamaro.IY 37.6

    Ikindi gihe we n’umuvandimwe we Yakobo babonye umuntu wirukana dayimoni mu izina rya Yesu, kubera ko batabonaga ari umwe muri bo, bahita bavuga ko nta bubasha afite bwo kubikora, ndetse bamwihanangiriza kutabyongera. Mu mutima utamucira urubanza, Yohana yabitekerereje Umwigisha we. Yesu aramusubiza ati “Ntimukamubuze, kuko nta wakora igitangaza mu izina ryanjye kandi ngo ahite amvuga nabi. Burya utaturwanya aba ari uwacu” (imirongo 39, 40).IY 38.1

    Na none Yakobo na Yohana bongera kugira icyo basaba babinyujije ku mubyeyi wabo ngo bemererwe kuzahabwa imyanya yo hejuru mu bwami bwa Kristo. Yesu arababwira ati,“Ntabwo muzi icyo musaba. (Mariko 10:38). Ni kangahe benshi muri twe tudasobanukirwa n’agaciro k’amasengesho yacu! Yesu yari azi agaciro bisaba ngo uhabwe icyo cyubahiro, ubwo “yihanganiye umusaraba kubw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo” (Abaheburayo 12:2). Ibyo byishimo byari ukubona abantu bakijijwe kubwo kwicisha bugufi kwe, n’umubabaro we, ndetse no kumena amaraso ye.IY 38.2

    Iki ni cyo cyubahiro Kristo yari ategereje, kandi ni cyo aba bigishwa basabaga guhabwa. Maze Yesu arababaza ati, “Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy’umubabaro ngomba kunywa? Ese mwashobora kubatizwa mu mubabaro kimwe nanjye?” Baramusubiza bati ‘Twabishobora” (Mariko 10:38, 39).IY 38.3

    Mbega uburyo batatekereje ku cyo uwo mubatizo wasobanuraga! Nuko Yesu arababwira ati ” Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, n’ukuntu nzabatizwa ni ko muzabatizwa, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubigaba ahubwo bifite ababigenewe” (imirongo 39, 40).IY 38.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents