Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Agaciro k’Ubugingo

    Tugomba kwegera cyane umusaraba wa Kristo. Kuba munsi y’umusaraba twicuza ni cyo cyigisho cya mbere cy’amahoro tugomba kwiga. Urukundo rwa Kristo — ni nde ubasha kurusobanukirwa? Rurenze cyane ubwitange n’urukundo umubyeyi agirira umwana we! Turamutse dusobanukiwe n’agaciro k’ubugingo bw’umuntu, nibwo twareba ku musaraba dufite kwizera kuzima, maze tugatangira isomo rizakomeza kuba inyigisho n’indirimbo y’abacunguwe by’iteka ryose. Agaciro k’igihe cyacu n’impano zacu bibasha kugereranywa gusa n’uburemere bw’ikiguzi cyatanzwe ngo ducungurwe. Mbega umutima wo kudashima tugaragariza Imana igihe tuyiba tugundira ibyagombye kuba ibyayo tutagaragaza kunyurwa no kuyikorera! Ese biradukomereye kwiyegurira Uwatanze byose ku bwacu? Ese twahitamo ubucuti bw’isi tukaburutisha icyubahiro cy’iteka Kristo atanga — “kwicarana nanjye ku ntebe y’ubwami, nk’uko najye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye” (Ibyahishuwe 3:21)?IY 60.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents