Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akamaro Ko Kwitanga

    Neretswe ko umurimo wo kwandika ibitabo utagomba kuyoborwa bishingiye ku mahame amwe n’agenga andi macapiro kubera ko ari umurimo ugomba gukorwa n’umuntu wabihuguruwe. Umuntu wese ukwiriye gukora uwo murimo agomba kuba umumisiyoneri nyakuri kandi agakora ashingiye ku mahame yatumye uwo murimo ubaho. Kwigomwa gukwiriye kuranga abakozi bacu bose....UB2 154.4

    Kwiyanga kwagombye kuranga abantu bafite inshingano zikomeye mu murimo, kandi bakwiriye kubera abakozi bose intangarugero. Umurimo wo kwandika wabayeho binyuze mu kwiyanga kandi uwo mwuka wawutangije ukwiriye kugaragara kandi ugakomeza kubaho. Umugambi wawo ukomeye ugomba guhora uzirikanwa. Uyu ni umurimo w’abamisiyoneri kandi abantu badafite uwo mwuka wa ntibakwiriye gukora uwo murimo. -Letter 5, 1892.UB2 154.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents