Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 20 — Amahame Rusange Agenga Ibihembo By’abakozi

    Ukunyurwa N’imigisha Mu Murimo W’ubwitange

    Abazirikana umurimo w’Imana mu mitima yabo, bagomba kumenya ko atari bo bikorera ubwabo cyangwa ngo babe bakorera agashahara gato bahembwa. Bagomba kumenya kandi ko Imana ishobora gutuma uduke babona dutubuka kurenza uko babitekereza. Uko bajya mbere mu murimo wo kwitanga, Imana izabaha umugisha no kunyurwa. Kandi uko dukora dufite ubugwaneza bwa Kristo, Imana izaha umugisha buri wese muri twe. Igihe mbona abantu bamwe basaba imishahara minini ndibwira nti, “Bari gutakaza umugisha ukomeye.” Nzi ko ibi ari ukuri. Nabonye bikorwa incuro nyinshi.UB2 141.1

    None bavandimwe, nimutyo twihangane kandi dukore ibyiza uko dushoboye kose, tudasaba imishahara yo mu rwego rwo hejuru keretse gusa dusanze ko bidashoboka ko twakora umurimo twahawe tudafite ibirenzeho. Nyamara n’ubwo byaba bimeze bityo nimureke abandi babone ubu bukene nk’uko tububona kubera ko Imana ibishyira mu mitimayabo kugira ngo babibone, kandi bazavuga ijambo rizagira imbaraga kuruta uko twe twavuga amagambo igihumbi. Bazavuga amagambo azatwumvikanisha neza imbere y’abantu. Uwiteka niwe mufasha wacu kandi ni we Mana yacu, ni ingabo idukingira imbere n’inyuma.UB2 141.2

    Uko twe ubwacu tugirana umubano mwiza n’Imana, tuzagera ku nsinzi aho tujya hose; kandi insinzi ni yo dushaka, si amafaranga. Dukeneye kunesha kuzima kandi Iman izakuduha kubera ko izi ukwiyanga kwacu kose. Izi ukwitanga kose tugira. Ushobora gutekereza ko kwiyanga kwawe ntacyo kuvuze, ko ahubwo ukwiriye kugira ukundi kuzirikanwa n’ibindi. Nyamara uko kwiyanga gufite agaciro gakomeye ku Mana. Incuro nyinshi nagiye nerekwa ko igihe abantu batangiye kurarikira imishahara igenda minini, hari ikiba mu mibereho yabo kibashyira aho badashobora kongera guhagarara mu mwanya wo hejuru. Nyamara iyo bahawe igihembo kigaragaraho igihamya cy’uko bitanga, Uwiteka abona kwiyanga kwabo, akabaha kugera ku ntego no ku nsinzi. Ibi nabyeretswe incuro nyinshi cyane. Imana ireba ibihishwe izagororera ku mugaragaro igitambo cyose abagaragu bayo bageragezwa bifuje gutanga — Manuscript 12, 1913.UB2 141.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents