Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa Bw’ Ibyiringiro Ku Mufasha W’indahemuka

    [Umukobwa witwaga Marian Davis yagiye kwifatanya na Ellen G. White mu murimo we mu mwaka wa 1879. Yafatanije nawe muri uwo murimo muri Amerika, mu Burayi no muri Australia mu gihe cy’imyaka 25. Yanduye igituntu mu mwaka wa 1903 maze mu gihe kitarenze umwaka aba arapfuye. Davis yari umufasha wa Ellen G.White mu byerekeye indimi n’inyandiko. Yari indahemuka kandi yariringirwaga ndetse E. G. White akamukunda cyane. Ibivugwa aha ni ubutumwa bwuzuye impuhwe n’ibyiringiro ndetse n’inama bwanditswe mu mezi abiri aheruka ubuzima bwa Davis. Ubu butumwa bwakuwe mu mabaruwa E. G. White yagiye amwandikira. -ABAKUSANYIJE INYANDIKO.]
    Melrose, Massachusetts
    Kuwa 17 Kanama 1904
    UB2 199.5

    Ku muvandimwe wanjye nkunda MARIAN DAVIS,
    Nanezezwa no kuba ndi mu rugo, nyamara ya materaniro nari kuzajyamo ntituramenya igihe azabera. Bityo rero tuzakora ibyo dushoboye.Ndasaba Umwami wacu kugukomeza. Twiringiye ko umerewe neza. Komeza ugundire Kristo Umwami wacu, ikiganza cyawe gikomeze gufata mu cye. Marian, ntabwo ugomba gucika intege. Ibyawe biri mu biganza by’Umwami wacu, kandi ubu ugomba kureka uburwayi bwawe bukavurwa baganga bakagukorera ibigomba gukorwa. Dufite ibindi bitabo tuzaguha ukandika ubwo uzaba wakize iyo ndwara urwaye. Kora ibishoboka byose urye nubwo byaba bigutera uburibwe. Uko umara igihe kirekire utarya ni ko urushaho kuremba Dushobora kwibaza tuti, “Ni mu buhe buryo Uwiteka adukeneye?” Mbese Imana yacu ntiyuzuye imbaraga? Mbese ntabwo uzishingikiriza ku mbaraga ye? Nta muntu ushobora kugufasha nk’uko Umwami Yesu abishoboye. Umwiringire. Azakwitaho. — Letter 378, 1904.
    Melrose, Massachusetts
    Kanama kuwa 24, 1904.
    UB2 200.1

    Muvandimwe wanjye nkunda MARIAN DAVIS
    Ntukemere na rimwe ko igitekerezo cyo guhangayika cyinjira mu bwenge bwawe. Mbabajwe n’uko urwaye utyo, ariko kora icyo ushobora gukora cyose kugira ngo uzahure ubuzima bwawe. Nzareba ko ibyo ukoresha byose bizishyurwa. Ntabwo merewe neza; ntabwo nshobora gufata urugendo uretse kugenda intera ntoya ndi mu igare rikururwa n’ifarasi. Sinshobora kwiyemeza gukora urugendo rurerure ndi mu modoka. Igihe cyose jye na we tukiriho, urugo rwanjye ruzaba urwawe……
    UB2 200.2

    Marian, hafi y’igihe cyose nabaga naragiye kure sinigeze ndyoherwa n’ibyokurya nyamara sinigeze ndeka kurya kuko iyo biba bityo nta kintu nari kubasha gukora. Igihe numvaga ibyokurya bitandyoheye nararyaga kugira ngo mbashe kubaho. Naryohewe n’ibyokurya ngeze aha ndi. Niringiye Imana kandi ndayinginga ku bwawe ndetse no kubwanjye. Ntabwo dukwiriye guhagarika umutima. Iringire Umwami wavu gusa. Icyo jye na we dukeneye gusa, ni ukwiringira Imana yo ishobora gukiza rwose abayisenga kandi bakayiringira. Wowe na njye Yesu aratubwira ati, “Komeza umufate ukuboko”. Ndakugira inama yo kugira intekerezo nziza ku byerekeye Kristo Umukiza wacu — Umukiza wanjye akaba n’uwawe. Wagiye wishimira amahirwe yose wagiye ugira yo gukora ibyo wari ushoboye kugira ngo wamamaze ikuzo rye, kandi ubwo impanda y’Imana iheruka izavuga, uzajyanwa mu murwa w’Imana kandi tuzakiranwa ibyishimo nyakuri.UB2 200.3

    Marian, wafatanije nanjye kugeza inyigisho nzima ku bantu kugira ngo babashe kwakira ijambo ryahumetswe kandi bagire imikorere myiza. Amagambo meza agomba kuruta izahabu n’ifeza ndetse n’ibirangaza byose byo ku isi. Wakunze ukuri. Akenshi wagiye wumva agasuzugurwa gukomeye Umwami n’Umukiza wanjye nawe Yesu yagiye ahura nako. Mbega guhuza umutima n’Imana! Ibi nibyo wifuzaga. Nta cyazanzamura umuntu mu kuri no kumukiza keretse gusa giturutse mu kuri kw’Imana. “Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwa bindimo byose mwe, nimuhimbaze izina rye ryera” (Zaburi 103:1). Noneho ubu nyabuna reka buri munsi jye nawe tugire umwanya wo gushima Imana. Mbese uko gushima ntigukwiriye Imana yarinze ubugingo bwawe muri iyi myaka myinshi isubiza isengesho risabanywe kwizera? Mu ntege nke zawe ishyire mu biganza byayo kandi uyiringire rwose. Ijambo ry’Imana tuzarifata nk’itegeko risumba ayandi rigenga imibereho yacu, kandi rikaba n’umuti w’ibibazo byose watanzwe n’Imana ukaba uri mu biganza byacu. Jye nawe dufatanije twagerageje kubwira abantu inyigisho nzima, tukomatanyiriza hamwe ubutungane, ubuntu, ukuri n’urukundo. Ibyo byose twagerageje kubyigisha twicishije bugufi kugira nago abantu babashe kwakira urukundo n’ubutungane bivanze, ari byo Bukristo buri mu mutima. Twakoze ibyo twashoboraga gukora kugira ngo tugaragaze ko Ubukristo ari ikamba n’ikuzo by’imibereho y’umuntu kuri iyi si, akaba ari umwiteguro wo kuzinjira mu murwa w’Imana tukibera incuti zayo, abacunguwe b’agaciro kenshi bazaba mu mazu yagiye kudutegurira. Noneho, singiza Umwami wacu. Nimucyo tumusingize.UB2 201.1

    Mariam ndakwinginze, jya urya kubera ko umuganga wawe wo ku isi yabigusabye , kandi na Yesu Umuvugabutumwa ukomeye uvura yifuza ko urya, kandi umuvandimwe wacu M. J. Nelson azaguha icyo uzasaba cyose. Nta muntu n’umwe ushobora gushimishwa no kubona ubuzima bwawe burokorwa kugira ngo ukomeze gukora umurimo nk’uko byanshimisha. Ariko niba igihe cyanjye nawe kigeze ngo dusinzirire muri Yesu, ntabwo tugomba kurangiza ubuzima bwacu vuba twanga guha umubiri ibiwutunga. Ubu noneho nchuti yanjye ihangane urye, nubwo waba ubishaka cyangwa utabishaka rangiza uruhare rwawe kugira ngo uzanzamuke. Kora ibigushobokera byose kugira ngo woroherwe, kandi niba Uhoraho ashima ko wiruhukira, wakoze ibyo wagombaga gukora. Nshima cyane ibyo wakoze. Marian, shimira Uhoraho, umushimire ko Yesu Umuganga mukuru ashobora kugukiza. Nkwandikiranye urukundo rwinshi.- Letter 379, 1904.
    College View, Nebraska
    Kuwa 16 Nzeri 1904
    UB2 201.2

    Ku muvandimwe nkunda Marian
    Mpora nzirikana ibyawe, kandi nkababazwa cyane n’uko ubuze amahoro mu mutima wawe. Iyaba narabishoboye mba naragukomeje. Mbese inshuro nyinshi Yesu Umukiza mwiza ntiyakubereye umufasha uhoraho mu bihe by’akaga? Ntutere agahinda Mwuka Muziranenge, ahubwo reka guhagarika umutima. Ibi ni byo wagiye ubwira abandi ibihe byinshi. Reka amagambo y’abantu batarwaye nk’uko kwawe, agukomeze, kandi Uhoraho azagufashe. Iryo ni ryo sengesho ryanjye.
    UB2 202.1

    Niba ari ubushake bw’Imana ko wapfa, wumve ko ari amahirwe yawe kwegurira ubuzima bwawe bwose, umubiri, ubugingo n’umwuka mu biganza by’Imana itabera kandi y’inyambabazi. Nta migambi yo kuguciraho iteka nk’uko wabitekereza. Ndifuza ko wahagarika gutekereza ko Imana itagukunda. Iyegurire amasezerano y’imbabazi yatanze. Imana itegereje ko wumvira irarika ryayo.... Ntabwo ukwiriye gutekereza ko hari ikintu wakoze cyatera Imana kukubabaza. Ndabizi neza. Izere urukundo rwayo kandi wiringire icyo yavuze.... Nta gushidikanya cyangwa kutizera kugomba kwigarurira intekerezo zawe. Nta gusobanukirwa ugukomera kw’Imana kugomba kujijisha ukwizera kwacu. Imana idufashe kwicisha bugufi mu bugwaneza no kwiyoroshya. Kristo yiyambuye ikanzu ye ya cyami n’ikamba rye kugira ngo yifatanye n’inyokomuntu kandi agaragaze ko abantu bashobora kuba intungane. Yambaye imyambaro y’imbabazi agira imibereho itunganye ari muri iyi si yacu kugira ngo aduhe igihamya cy’urukundo adukunda. Yakoze ibitarashoboraga gutuma kutizera kurangwa muri we. Yavuye ku ntebe ye y’icyubahiro mu ijuru aca bugufi kugira ngo yambare kamere muntu. Imibereho ye ni icyitegererezo cy’uko iyacu ishobora kuba. Kristo yahindutse umunyamibabaro n’umuntu wamenyereye intimba kugira ngo hatabaho gusobanukirwa gukomera kw’Imana kwakuraho uburyo twizera urukundo rw’Imana. Umutima w’umuntu niwegirirwa Kristo, uzahinduka inanga itunganye yumvikanisha indirimbo z’ibyishimo. — Letter 365, 1904.
    College View, Nebraska
    Kuwa 26 Nzeri, 1904
    UB2 202.2

    Muvandimwe wanjye MARIAN,
    Turasaba ngo ubuzima bwawe burindwe kugeza ubwo tuzongera kukubona, ntabwo uzaba warapfuye ahubwo uzaba uriho.... Hanga amaso kuri Yesu. Iringire Yesu, wabaho cyangwa wapfa. Ni we Mucunguzi wawe. Ni we uduha ubugingo. Nusinzirira muri Yesu, azagukangura agukure mu gituro akugeze ku kudapfa. Kristo aguhe amahoro, gukomezwa, ibyiringiro n’ibyishimo kuva ubu.
    UB2 202.3

    Shyira ibyiringiro byawe byose muri Yesu. Ntabwo azagusiga cyangwa ngo agutererane. Aravuga ati, ‘Nakwanditse mu biganza byanjye nk’uca imanzi.’ Marian nuramuka ugiye mbere yanjye, nitugera ha handi tuzamenyana. Tuzabona nk’uko twabonywe kandi tuzamenya nk’uko twamenywe. Reka amahoro ya Kristo abe mu bugingo bwawe. Ba indahemuka mu kwizera kwawe nkuko Kristo ari indahemuka ku isezerano rye. Rambika ikiganza cyawe gitengurwa mu kiganza cya Yesu gishikamye maze umureke agufate agukomeze, akugaruremo imbaraga kandi aguhumurize. Niteguye kuva aha hantu. Iyaba nari kumwe nawe muri uyu mwanya! Urukundo rwinshi. — Letter 382, 1904.UB2 202.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents