Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Butumwa Bw’ukuri Buvuga Igihe

    Nta muntu n’umwe ufite ubutumwa nyakuri buhamya igihe Kristo agomba kugarukira cyangwa se igihe atagarukira. Mumenye mudashidikanya ko Imana itagira umuntu n’umwe iha ububasha bwo kuvuga ko Kristo asigaje imyaka itanu, imyaka icumi cyangwa se makumyabiri kugira ngo agaruke. “Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:44). Ubu nibwo butumwa bwacu, ari nabwo butumwa buvugwa n’abamarayika batatu baguruka baringanije ijuru. Umurimo ugomba gukorwa ubu ni uwo kubwira isi yacumuye ubu butumwa buheruka bw’imbabazi. Ubuzima bushya bugiye kuza buturutse mu ijuru kandi buriho bwigarurira ubwoko bw’Imana bwose. Ariko mu itorero hazabamo kugabanywamo ibice. Hazabaho imigabane ibiri. Ingano n’urukungu irakurana kugeza isarura.UB2 91.4

    Ubwo iherezo rizaba ryegereje, umurimo uzarushaho gukomera kandi urusheho gusaba gukorana umuhati. Abantu bose bakorana n’Imana bazarushaho gushishikarira kugira ukwizera kwahawe abatoranyijwe. Ntabwo bazateshurwa mu butumwa bugenewe iki gihe bwatangiye kumurikishiriza isi ubwiza bwabwo. Nta kindi kintu gikwiriye guharanirwa uretse ikuzo ry’Imana. Urutare rwonyine ruzashikama ni Urutare rw’Iteka. Ukuri nk’uko kuri muri Yesu Kristo nibwo buhungiro muri iyi minsi iheruka y’ubuyobe...UB2 92.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents