Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abasore Bagomba Gukorana N’abakozi B’inararibonye

    Nimutyo he kugira abakozi bageze mu za bukuru batekereza ko bagomba gukora inshingano zose no kwikorera imitwaro yose. Ahantu hashya ho gukorera hahora havumburwara imbere yacu. Nimureke abasore bifatanye n’abakozi bafite ubunararibonye basobanukiwe n’Ibyanditswe, bamaze igihe kirekire bakora ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, abantu bagaragarije ukuri mu byo bagoraga mu mibereho yabo, bakishingikiriza kuri Kristo uko bukeye n’uko bwije kandi bagasenga Uhoraho nk’uko Daniyeli yabigenzaga. Daniyeli yasengaga Imana gatatu ku munsi. Yari azi ko Imana yo ifite ubushobozi bwo guhugura ari yo soko y’ubwenge n’imbaraga. Ukuri nk’uko kuri muri Yesu- inkota ya Mwuka ityaye amugi yombi- ni ko kwari intwaro ye ku rugamba.UB2 181.3

    Mu mvugo, mu mwuka no mu mahame, abantu bagize Imana ibyiringiro byabo ni intangarugero ku bakiri bato bakorana nabo. Aba bagaragu b’Imana b’indahemuka bagomba kwifatanya n’abasore, bakabakuruza imirunga y’urukundo kubera ko nabo ubwabo bakururwa n’imirunga y’urukundo rwa Kristo ngo babasange. -The Review and Herald, March 20, 1900.UB2 181.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents