Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 28 — Ibywuzwe Kubyo Gukoresha Imiti

    Igisubizo Cyatanzwe Ku Bibazo Byerekeye Imiti

    Ndakubwira ko ibibazo wabajije byasubijwe mu buryo burambuye, ariko budaheraheje mu gitabo cyitwa Uburyo bwo Kubaho.’ Imiti y’uburozi isobanuye iriya miti wavuze. Imiti idakomeye nta ngaruka nyinshi itera ugereranyije no koroha kwayo, ariko akenshi iyi miti ikoreshwa iyo nta kindi cyakorwa. Hariho ibyatsi n’imizi buri muryango wose ushobora kwikoreshereza bityo ntibakenere kwitabaza umuganga nk’uko bakenera umucamanza. Ntabwo ntekereza ko nshobora kukubwira imiti runaka yakozwe n’abaganga yaba itangiriza na gato. Nyamara na none byaba ari ubupfapfa kujya impaka kuri iyi ngingo.UB2 222.1

    Abaganga baba bakorana umutima mwiza rwose iyo bakoresha iyo miti, ariko njye sinyishyigikiye rwose. Ntabwo ikiza, ahubwo ishobora gutuma ikibazo cyari gihari gishobora kurushaho kuba kibi. Abantu benshi batanga iyo miti ntibashobora kuyikoresha bo ubwabo cyangwa ngo bayihe abana babo. Niba bafite ubumenyi nyakuri ku byerekeye umubiri w’umuntu, niba basobanukiwe imiterere yoroshye kandi itangaje y’umubiri w’umuntu, bagomba kumenya ko twaremwe mu buryo butangaje kandi buteye ubwoba, ko nta gace na gato k’iyo miti ikaze kagombye kwinjizwa mu mubiri w’umuntu.UB2 222.2

    Ubwo iki kibazo cyari kiri imbere yanjye kandi mfite n’umutwaro uremereye w’ingaruka z’imiti y’uburozi, nahawe umucyo uvuga ko Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bakwiriye gushinga ibigo by’ubuvuzi bakirengagiza iyo miti yangiza ubuzima, kandi abaganga bakwiriye kuvura abarwayi bashingiye mu mahame y’isuku. Inshingano ikomeye ikwiriye kuba iyo kugira abaforomo babitojwe neza ndetse n’abaganga babishoboye bo gutoza “itegeko rikurikirwa n’irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, aha bikeya na hariya bikeya’’ (Yesaya 28:10).UB2 222.3

    Mutoze abantu gukosora ibyo bamenyereye ndetse n’imikorere ikwiye mu by’ubuzima muzirikana ko kwirinda biruta kwivuza. Gusoma no kwiga ibyerekeye iyi ngingo bizaba ingirakamaro cyane. -Letter 17a, 1893.UB2 222.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents