Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amahirwe Yo Gukora Uyagereranije N’ibihembo

    Abantu batekereza cyane ku bihembo kuruta uko batekereza ku mahirwe bafite yo guhabwa icyubahiro baba abakozi b’Uwiteka, abantu bafata umurimo wabo mu mwuka wo kwihimbaza bitewe n’uko bagomba kubona ibihembo, bene abo ntibashyira kwiyanga no kwitanga mu murimo bakora. Abantu ba nyuma bahawe umurimo bizeye ijambo umukoresha yababwiye ati, “[Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye], ndi bubahe ibikwiriye” (Matayo 20:7). Bari bazi ko bari buhabwe ibyo bakwiriye byose kandi bashyizwe imbere bitewe n’uko bazanye ukwizera mu murimo wabo. Iyaba abari biriwe bakora umunsi wose bari barazanye umwuka w’urukundo no kwizera mu murimo wabo, baba barakomeje kuba ab’imbere.UB2 143.2

    Umwami Yesu arebera agaciro k’umurimo mu mwuka wakoranywe. Ku isaha ya nyuma azemera abanyabyaha bihana bamusanga mu kwizera bicishije bugufi kandi bumvira amategeko ye.UB2 143.3

    Kristo aburira abantu bari mu murimo we ko batagomba guciriranwa ku mubare runaka w’ibihembo nk’aho Umutware wabo atazabagenera ibibakwiriye mu buryo nyakuri. Yigishije uyu mugani kugira ngo abivovota batazumva ko bashyigikiwe muri icyo bita kubabazwa n’uko barenganijwe.-Manuscript 87, 1899.UB2 143.4

    Kunyurwa by’ukuri n’umutungo ntibishobora na hato kuba ku muntu uhora ararikiye ibihembo bisumbyeho kandi uha urwaho ikigeregezo kimutandukanya n’umurimo Imana yamushinze. Ntihashobora kubaho kunyurwa mu byerekeye umutungo haba ku muntu uwo aro we wese, umuryango cyangwa ikigo keretse gusa ubwenge bw’Imana ari bwo buyobora.-Letter 2, 1898. (Tract “To the Leading Men in Our Churches,” p.4).UB2 144.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents