Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutunzi Bwacu Tububika He?

    Ariko icyo ab’isi bitayeho cyane kandi bagambiriye ni ukubona inyungu z’ibifatika by’igihe gito, kugeza ubwo birengiza inyungu z’iby’umwuka. Uko ni nako bimeze kuri bamwe mu bagize itorero. Igihe ku iherezo bazahamagarirwa kumurikira Imana ibyo bakoze, ntabwo bazakorwa n’isoni gusa ahubwo bazanatangazwa nuko batasobanukiwe n’ ubutunzi nyakuri kandi ntibabe barabitse ubutunzi mu ijuru. Impano zabo n’amaturo yabo babihaye abanzi b’iby’ukuri, biringiye ko igihe kizagera muri ubu buzima maze bagahabwa inyungu iva kubyo bashoye. Bashobora kuragiza imitungo yabo amashyiraamwe akora rwihishwa, ariko iyo umurimo w’Imana ukeneye umutungo Imana yaragije abantu, bumva bitabashishikaje, ntabwo bazirikana impano Imana yabahaye. Bahinduwe impumyi n’inama z’iyi si.UB2 107.1

    Baravuga bati, “Nta kintu mfite cyo guha uyu mushinga kubera ko nta nyungu nzakuramo. Iyo nishyura umutungo ujya mu ishyirahamwe mba nzigamira ahazaza, kandi hamwe n’ibi, ngomba kubika uruhare rwo gukoresha mu binezeza. Ntabwo nshobora kureka ibyo binezeza. Kuki itorero ryakwiringira ko nafasha mu gukemura ubwo bukene buhora bugaruka? ‘Databuja nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunuka ibyo utagosoye ndatinya ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka’ [Matayo 25:24, 25] niringiye ko igihe kimwe izampa inyungu.’”UB2 107.2

    Umukiza aratubwira ati, “Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukurengo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba” (Matayo 6:19-21).UB2 107.3

    Abantu benshi barundanya ubutunzi bwabo muri ayo mashyirahamwe akora rwihishwa. Mbese ntidushobora kubona ko imitima yabo ari muri ayo mashyirahamwe? Uko ibihamya by’ukuri byaba bikomeye kose, buhoro buhoro kwa kuri kugenda gutakaza umucyo wako, imbaraga zako, iby’ijuru bigahanagurika mu ntekerezo. Agaciro k’ikuzo ry’iteka ryose, impano Imana itanga kubw’imibereho yumvira, kagaragara ko ari ingingo idakwiriye kwitabwaho ugereranije n’inyungu zigomba kuva mu kurundanya ubutunzi bw’isi. Abantu benshi basonzeye kandi bafitiye inyota umutsima n’amazi by’ubugingo; nyamara se ibyo bivuze iki ku muntu ufite umutima urangamiye isi. Abantu benshi baba bavugisha ibikorwa byabo cyangwa amagambo yabo bavuga bati, “Sinshobora guhara inyungu mfite muri ubu butunzi bw’isi kugira ngo ndengere inyungu z’iteka ryose. Ubugingo buzaza buri kure yanjye cyane ku buryo ntabwishingikirizaho. Mpisemo ubutunzi bw’isi, kandi iby’ahazaza nzaba mbyitaho igihe nikigera. Imana ni nziza kandi ni inyamababazi.” Mugaragu mubi! Ubwo ukomeza muri iyo nzira, umugabane wawe uri hamwe n’uw’indyarya n’abatizera. Gutwarwa no kuba mu byumba muhuriramo, amafunguro ya nijoro ndetse n’incuti zikunda iby’isi, biyobora ku kwibagirwa Imana no gusuzugura izina ryayo nkuko byagenze mu munsi mukuru wa Belushaza.UB2 107.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents