Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo Icyitegererezo

    Kristo yoherejwe mu isi kurengera inyungu za Se. Ni we cyitegererezo cyacu muri byose. Kuba inyigisho ze zarafataga ku ngingo nyinshi zitandukanye, iki ni icyigisho dukeneye kwiga.UB2 122.1

    Ntabwo abakozi bose basobanukiwe n’Ijambo ry’Imana kimwe, ntibarimenyereye kimwe cyangwa ngo baryigishe kimwe. Bamwe bahora barya ku mubiri wa Kristo bakanywa n’ amaraso ye. Barya ibibabi by’igiti cy’ubugingo. Ni abanyeshuri bahoraho mu ishuri rya Kristo. Batera imbere buri munsi mu bugwaneza, kandi bakunguka ubumenyi butuma baba abantu bakwiriye gukorera Umwami. Imbaraga y’imibereho yabo ni impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Abafite intekerezo ziyoborwa na Mwuka niba babandi basobanukirwa n’iby’umwuka. Biga Bibiliya. Ntibakururwa n’ibinyamakuru n’ibitabo bitavuga iby’ijuru cyangwa ibyerekeye Imana, ahubwo Ijambo ry’Imana rigenda rirushaho kubabera iry’agaciro. Imana irabegera ikavugana na bo mu rurimi rwumvikana neza.UB2 122.2

    Hari abandi batigeze bamenya uburyo bwo guhanga intekerezo zabo ku Byanditswe byera kugira ngo buri munsi babikuremo iby’ubuntu bw’Imana bishyashya.UB2 122.3

    Abantu bamwe bafite ubutumwa bahawe n’ijuru. Bagomba gutumwa ngo bajye gukangura abantu, ntibakwiriye kwigumira hamwe mu matorero nta cyo biyungura kandi n’umurimo w’Imana utajya mbere. Kugira abagabura babiri cyangwa batatu biyicariye mu itorero rimwe ntacyo byungura itorero. Iyaba abo bagabura bajyaga bita ku bantu bari mu mwijima, umurimo wabo wakwera imbuto. Nimureke abantu bafite ubunararibonye bafate abasore bitegura kuba abagabura maze bajyane bajye kuvuga ubutumwa bw’umuburo mu turere dushya.UB2 122.4

    Abantu bizera ukuri bazahirwa mu buryo bukomeye igihe bazasaranganya n’abandi imigisha Imana yabahaye bareka umucyo wabo ukamurika ugaragarira mu mirimo myiza. Uko umucyo wabo umurika kubw’ubutungane bwa buri wese no kubwo kugaragaza amahame nyakuri mu byo bakora byose, bazerereza amahame y’amategeko y’Imana. Imana ihamagarira abakozi bayo kuyigarurira ahantu hashya hakaba ahayo. Tugomba gukorana ubwuzu bwinshi twita ku bantu badafite ibyiringiro n’Imana mu isi. Hari imirima irumbuka igomba gutunganywa itegereje umukozi w’indahemuka.UB2 122.5

    Abakora mu murimo w’Imana bari bakwiriye gupfukama imbere yayo mu isengsho ryuje kwicisha bugufi kandi rivuye ku mutima maze bagafata Bibiliya mu kiganza bakajya gukangura imitima yaguye ikinya y’abavugwa n’Ijambo ry’Imana ko bapfiriye mu byaha n’ibicumuro. Abakora uyu murimo bazahirwa mu buryo bukomeye. Abantu bazi ukuri bagomba gukomezanya babwira abagabura bati, “Mu izina ry’Uwiteka, jya mbere ujye gusarura imirima yeze kandi amasengesho yacu azajyana nawe ameze nk’umuhoro utyaye.” Muri ubwo buryo abagize amatorero yacu bakwiriye guhamiriza Imana imbere y’abantu , kandi bakayizanira impano n’amaturo kugira ngo abajya mu murimo babashe kubona ibibunganira ngo bakore umurimo wo gukiza imitima.UB2 122.6

    Ni nde ukorera Imana akiranutse muri iki gihe isi igezemo ubwo ibyaha by’abatuye isi bimeze nk’iby’I Sodomu na Gomora? Ni nde ufasha abamukikije kugira ngo bazaragwe ubugingo buhoraho Mbese turejejwe kandi turatunganijwe ngo tube dukwiriye gukoreshwa n’Uwiteka nk’ibikoresho bimuhesha icyubahiro? Mbese buri wese mu bagize itorero azibuka ko ubukuri budakomoka ku Mana? Tugoma kuramya Imana twambaye ubutungane kubera ko ifite icyubahiro giheranije n’imbaraga zitagerwa...UB2 123.1

    Imana yifuza ko ubwoko bwayo bwagaragarisha imibereho yabwo ibyo abukristo barusha abandi b’isi. Tugomba kubaho kugira ngo Uwiteka abashe kudukoresha mu murimo we wo guhindura abagabo n’abagore kandi bukabayobora ku kumesa ibishura by’imico yabo bikera bimeshwe mu maraso y’Umwana w’intama. Turi abo yaremye, “ituremeye gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu” (Abefeso 2:10). Imana yifuza guhishurira ubwenge bwayo butagerwa muri twe. Kubw’ibyo, iturarikira kureka umucyo wacu ukamurika unyuze mu mirimo myiza. — Manuscript 73a, 1900.UB2 123.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents