Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuri Musaza Wanjye Nkunda, D. M. Canright

    Nababajwe no kumva umwanzuro wafashe, ariko ubwo nari niteze uwo mwanzuro nari mfite ukuri. Igihe kirageze ubwo Imana ishungura no kugerageza ubwoko bwayo. Igishobora kunyeganyega cyose kizanyeganyezwa. Abazasigara bahagaze gusa ni abafite imitima irangamiye Rutare rw’iteka. Abishingikiriza ku bwenge bwabo bwite, abadahora bashikamye muri Kristo bazagerwaho n’impinduka nk’iyi. Niba kwizera kwawe gushinze imizi mu muntu, ukwiriye rwose kwitega ingaruka zako.UB2 127.1

    Nyamara niba warafashe umwanzuro wo guca umubano wose ufitanye nk’ishyanga, mfite ikintu kimwe gusa nkwisabira ku bwawe no kubwa Kristo: ntukegere abantu bacu, ntukabasure kandi ntukababwire amagambo yawe yo gushidikanya n’umwijima. Satani afite ibyishimo bitavugwa bitewe n’uko wateye intambwe ukava munsi y’ibendera rya Yesu Kristo maze ugahagarara munsi y’irye. Akubonamo umuntu ashobora kugiraho umuyobozi w’ingirakamaro wo kubaka ubwami bwe. Ukurikiye inzira nari niteze ko ushobora kuzakurikira kuko wemereye igishuko kugutsinda.UB2 127.2

    Wakunze kujya wifuza gukomera no kumenyekana cyane kandi iyi ni imwe mu mpamvu zitumye ujya muri uwo mwanya urimo ubu. Nyamara ndakwinginze uko gushidikanya, izo mpaka n’ubwo buhakanyi bwawe ubyigumanire mu mutima. Abantu baguhaye ubushobozi bukomeye ku byerekeye gufata ingamba ndetse baguha n’imico ihamye birenze ibyo wari ufite. Batekerezaga ko uri umugabo ukomeye; nyamara igihe usohoye ibitekerezo byawe byijimye Satani aba yiteguye kongera imbaraga kamere y’ibyo bitekerezo yo gushukana kugira ngo abantu benshi bagwe kandi bazimire binyuze mu mbaraga y’umuntu umwe wahisemo umwijima mu cyimbo cy’umucyo, kandi yishyira mu ruhande rwa Satani ajya mu ngabo z’umwanzi.UB2 127.3

    Wifuje kuba igitangarirwa wigaragaza no guteza urusaku mu isi, kandi umusaruro uzavamo ni uko izuba ryawe rizazima burundu rikaba umwijima w’icuraburindi. Buri munsi utakaza ibyo utazongera kubona by’iteka ryose. Umwana uhora asiba mu ishuri yibwira ko ariganya ababyeyi n’umwigisha we; ariko se ni nde ugira igihombo gikomeye? Mbese si we ubwe? Mbese si we wiriganya kandi akishuka, akigomwa ubwenge yari akwiriye kugira? Imana yifuza ko twaba ingirakamaro twigana urugero rwa Kristo rwo gukora imirimo myiza; nyamara wowe uriho urakora nk’uriya mwana w’umunyeshuri, urahanga intekerezo zinjira zikaroga umutima wawe zikazawurimbuza ukina umukino nk’uriya mwana ku bintu bikomeye by’iteka, ugomwa umutima wawe ubutunzi ari bwo kumenya Kristo mu buryo bwuzuye. Imigambi yawe yageze ku ntera yo hejuru vuba vuba kandi ntacyo izemera kitarimo gukuza inarijye. Ikintu wari ukeneye iteka ryose cyari umutima wicishije bugufi kandi umenetse.UB2 127.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents