Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihamya Cy’ Ubutumwa Bwahumetswe N’imana

    Iyo Uwiteka ahaye umuntu ubutumwa, anamuha ikintu ubwoko bwe buzamenyeraho ko ubwo butumwa buturutse ku Uwiteka. Ntabwo Imana isaba ubwoko bwayo kwizera umuntu wese ubazaniye ubutumwa.UB2 57.2

    Uwiteka yoherereza ubwoko bwe imiburo bwe, atari ukugira ngo burimbuke ahubwo ari ukugira ngo akosore amakosa yabwo... Turiho mu bihe biruhije. Nkurikije umucyo nahawe, nzi ko Satani ariho agerageza kwinjiza ibazatera abantu kwibwira ko bafite umurimo utangaje bagomba gukora. Nyamara iyo Imana ihaye umuntu ubutumwa, kubwo ubwitonzi bwe no kwiyoroshya, uwo muntu azagira igihamya kigaragaza ko Imana imukoreramo. Imana iriho kandi iganje ku ngoma, ndetse yifuza ko tugendera imbere yayo twicishije bugufi. Ntabwo Imana yifuza ko uyu mugabo witwa N ahatira iteraniro kumwemera...UB2 57.3

    Ntabwo tugiye kujya turogowa muri buri materaniro n’abantu bavuga ko bafite ubutumwa bashaka kuvuga. Umuntu uhata akajya mu mwanya adakenewemo ntabwo aba akora umurimo w’Imana. Tugomba gukora nk’abasirikari bari mu ngabo. Ntabwo tugomba kuva mu myanya yacu, ngo dutangire kugenda uko twishakiye. -Manuscript 30, 1901.UB2 57.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents