Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ijambo Ryihariye

    Njye ubwanjye numva nifuza gukora umurimo ushimishije nkagera iyo umurimo ukorerwa, kandi koko nari nkwiriye gukora umurimo ukomeye uretse ko nibwira ko ku myaka ngezemo atari byiza kwibeshya ku mbaraga z’umubiri mfite. Mfite umurimo ngomba gukora nkageza ku itorero n’abatuye isi umucyo nagiye mpabwa kenshi mu myaka yose ubutumwa bwa marayika wa gatatu bwabwirizwaga. Umutima wanjye wuzuye icyifuzo gikomeye cyo kumenyesha ukuri abantu bose bashobora kugerwaho. Kandi ndacyafite uruhare mu gutegura ingingo zo kwandikaho. Ariko kandi ngomba kugendana ubushishozi, nibitaba bityo mba nishyira aho ntashobora kwandika. Ntabwo nzi igihe nshobora kumara nkiriho, ariko ntabwo mbabara mu mubiri nk’uko nari mbyiteze. Nyuma y’Inama y’Inteko Nkuru Rusange yo mu 1909, namaze ibyumweru byinshi njya mu materaniro makuru ndetse n’andi materaniro rusange, kandi ngasura ibigo bitandukanye muri New England, mu bihugu byo hagati no mu burengerazuba bwo hagati.UB2 325.1

    Igihe nari ngarutse mu rugo rwanjye muri California nongeye gukomeza umurimo wo gutegura ingingo zigomba gusohorwa mu nyandiko. Mu myaka ine ishize nanditse amabaruwa make. Imbaraga nagiye ngira nagiye nzikoresha cyane mu kurangiza umurimo wo kwandika igitabo cy’ingenzi.UB2 325.2

    Rimwe na rimwe nagiye njya mu materaniro kandi nasuye ibigo muri California, ariko kuva igihe cy’Inama y’Inteko Nkuru Rusange igihe kinini nagiye nkimara nandika inyandiko zandikisheje intoki ndi aho ntuye hitwa “Elms-haven” hafi ya Saint Helena.UB2 325.3

    Ndashima kubera ko Imana irinda ubuzima bwanjye kugira ngo nongererwe igihe cyo gukora ku bitabo byanjye. Mbega iyo ngira imbaraga zo gukora ibyo mbona ko ari ngombwa gukorwa! Ndasaba ko Imana yampa ubwenge kugira ngo ukuri abantu bacu bakeneye cyane kubashe kuvugwa mu buryo bwumvikana kandi bwemerwe. Mfite ubutwari bwo kwizera ko Imana izanshoboza kubikora.UB2 325.4

    Gushishikarira umurimo rusange ugomba gukorwa biracyafite agaciro gakomeye nka mbere, kandi ndifuza cyane ko umurimo w’ukuri kw’iki gihe wazagera mu mpande zose z’isi. Nyamara mbona ko ari byiza ko ntakwiriye gukora imirimo myinshi ndi kumwe n’abantu benshi mu ruhame mu gihe umurimo ugomba gukorwa ku bitabo ukeneye ko nawuhagarikira. Mfite bamwe mu bakozi beza cyane, abakoranye na njye muri Australia ku bw’ineza y’Imana, kimwe n’abandi bafatanyije najye kuva igihe nagarukiye muri Amerika. Nshimira Imana kubw’abo bafasha. Twese dufite imirimo myinshi cyane, dukora ibyo dushoboye dutegura ingingo zishobora gusohorwa mu nyandiko. Nifuza ko umucyo w’ukuri umurika ahantu hose, ubasha kumurikira n’abadasobanukiwe impamvu zo kwizera kwacu. Rimwe na rimwe amaso yanjye arambabaza cyane. Nyamara ndasingiza Uhoraho kuko yarinze amaso yanjye nkaba nkireba. Ntabwo byaba bidasanzwe mbaye kuri iyi myaka yanjye nari nkwiriye kuba ntagikoresha amaso yanjye na hato.UB2 325.5

    Ndashima kuruta uko nashobora kubivuga kubwo kuzahurwa na Mwuka w’Imana, kubwo gukomezwa ndetse n’ubuntu Imana ikomeza kumpa, kandi ko impa imbaraga n’amahirwe yo gutera abandi ubutwari no gufasha ubwoko bwayo. Igihe cyose Uhoraho akirinze ubugingo bwanjye, nzamubera indahemuka n’umunyakuri, mparanire gukora ibyo ashaka no guhesha ikuzo izina rye. Ndasaba ngo Imana yongere ukwizera kwanjye kugira ngo mbashe gukomeza kuyimenya no kurushaho gukora neza ibyo ishaka. Uhoraho ni mwiza kandi akwiriye gusingizwa cyane.UB2 326.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents