Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihe Umuntu Ukora Ibitangaza Asuzugura Amategeko Y’imana

    Ntabwo tugomba kwiringira ibyo abantu bavuga. Nk’uko Kristo abivuga, bashobora kuvuga ko bakora ibitangaza bagakiza abarwayi. Mbese ibi biratangaje cyane igihe inyuma yabo hahagaze umushukanyi ukomeye, ukora ibitangaza bikomeye ndetse uzamanura n’umuriro ukava mu ijuru imbere y’amaso y’abantu?UB2 40.1

    Nta nubwo dukwiye kwemera kureshywa nabyo. Ijwi cyangwa umwuka ubwira umuntu uti, “Nta nshingano ufite yo kubaha amategeko y’Imana; uri uwera nta cyaha ufite,” kandi uwo muntu akandagira amategeko y’Imana; iryo si ijwi rya Yesu kubera ko yavuze ati, “Nitondeye amategeko ya Data” (Yohana 15:10). Na Yoahana arahamya ati, “Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we” (l Yohana 2:4).UB2 40.2

    None se ni mu buhe buryo uko kwigaragaza kw’imbaraga ikomeye, ndetse n’uku kureshyareshya gutangaje byasobanurwa uretse kuvuga ko byatanzwe binyuze mu mbaraga ya wa mwuka ukora ibitangaza wayobeje abatuye isi yose kandi ukabareshyeshya ubushukanyi bukomeye kugira ngo bizere ikinyoma? Satani anezezwa n’iyo abagabo n’abagore bavuga ko bafite imbaraga ikomeye y’umwuka nyamara basuzugura amategeko y’Imana, kubera ko bayobya abandi binyuze muri uko kutumvira, bityo akaba ashobora kubakoresha nk’abakozi b’ingirakamaro mu murimo we. -The Signs of the Times, July 21, 1887.UB2 40.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents