Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akaga Gaterwa No Guteshuka Mu By’umwuka

    Kandi Abakristo bifatanya n’amashyirahamwe y’iby’isi baba bigirira nabi ari nako bayobya abandi. Abantu bubaha Imana ntibashobora guhitamo abatubaha Imana ngo bababere incuti bityo ngo bye kubateshura. Igihe bari muri ayo mashyirahamwe baba bayoborwa n’amahame n’imigenzo y’iby’isi, kandi binyuze mu mbaraga yo kwifatanya ndetse n’akamenyero intekerezo zirushaho guhinduka zigasa n’ibyitegererezo by’isi. Urukundo bakundaga Imana rurakonja, kandi ntibagire icyifuzo cyo gusabana nayo. Bahinduka impumyi mu by’umwuka. Ntibashobora kubona itandukaniro riri hagati y’umuntu wica amategeko y’Imana n’abantu bubaha Imana kandi bagakurikiza amategeko yayo. Ikibi bacyita icyiza, n’icyiza bakacyita ikibi. Ukurabagirana kw’iby’iteka ryose kurazima. Bashobora kubwirwa ukuri mu buryo burimo imbaraga ikomeye, ariko ntibigera basonzera umutsima w’ubugingo cyangw ango bagirire inyota amazi y’agakiza. Banywera ku bitenga bitobotse bidashobora kubika amazi. Binyuze mu kwifatanya n’ab’isi, kwakira umwuka wabo biroroshye ndetse no guhindurwa n’uburyo babona ibintu bibateshura ku gusobanukirwa n’agaciro ka Yesu n’ak’ukuri. Kandi nibigera ku rwego rw’uko umwuka w’ab’isi utura mu mitima yacu, uzategeka n’ imibereho yacu.UB2 102.7

    Iyo abantu badategekwa n’Ijambo ry’Imana n’Umwuka wayo, baba ari ingaruzwamuheto za Satani, kandi ntabwo tuzi urwego rw’ibyaha ashobora kubagezaho. Umukurambere Yakobo yitegereje abishimira mu byaha. Yabonye umusaruro uzava mu kwifatanya nabo, maze yuzuye Umwuka aravuga ati, “Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa, bwiza bwanjye ntugafatanye n’iteraniro ryabo” (Itangiriro 49:6). Ashyira ahagaragara ikimenyetso cy’imbuzi, kugira ngo aburire umuntu wese yirinde amshyirahamwe nk’ayo. Intumwa Pawulo atanga umuburo agira ati, “Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro” (Abefeso 5:11). “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (lAbakorinto 15:33).UB2 103.1

    Umutima uyobejwe iyo wiringiye gahunda y’imikorere y’iby’isi ndetse n’ibihimbano by’abantu mu mwanya wo kwiringira Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mbese umuntu ashobora kubona umuyobozi mwiza usumba Umwami Yesu? Mbese yabona umujyanama umuruta mu gihe cyo gushidikanya n’ibigeragezo? Mbese yabona umurinzi umuruta mu byago?Gufata ubwenge bw’Imana ukabusimbuza ubwenge bw’umuntu ni ubuyobe burimbura ubugingo.UB2 103.2

    Niba mushaka kubona icyo umuntu azakora igihe yanze imbagara y’ubuntu bw’Imana, nimurebe ibyabereye mu cyumba cy’urubanza, ubwo imbaga y’abantu yari irakaye cyane iyobowe n’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi, basakuzaga basaba ko Umwana w’Imana apfa. Nimurebe Uwababajwe waturutse mu ijuru ahagaze iruhande rwa Baraba, Pilato ababaza uwo akwiriye kubarekurira. Urusaku rwavugijwe n’abantu amagana bari batwawe kandi bakoreshwa na Satani rwari uru ngo, “Kuraho uyu, utubohorere Baraba” (Luka 23:18)! Maze igihe Pilato yabazaga uko agenza Yesu barasakuje bati, “Mubambe, mubambe!” (Luka 23:21).UB2 103.3

    Kamere umuntu yari afite icyo gihe ni nayo afite ubu. Iyo habayeho gusuzugura Umuti Imana yatanze wagombye kuba warakijije kandi ukazahura kamere muntu, umwuka nka wa wundi ukomeza kuba mu mitima y’abantu, bityo ntidushobore kwiringira kuyoborwa nayo ngo dukomeze kuba indahemuka kuri Kristo.UB2 103.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents