Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukomera Ku Mwihariko Wacu

    Mu myaka myinshi nagiye mpabwa umucyo udasanzwe uvuga ko umurimo wacu udakwiriye kwibanda mu mijyi. Imivurungano n’urudubi byuzuye iyi mijyi, ingorane ziterwa n’amashyirahamwe y’abakozi ndetse n’imyigaragambyo, bizabera umurimo wacu inkomyi ikomeye. Abantu bari kugerageza gushaka abari mu bucuruzi butandukanye kugira ngo babazane mu mashyirahamwe. Uyu si umugambi w’Imana, ahubwo ni umugambi w’imbaraga tutari dukwiriye guha agaciro. Ijambo ry’Imana riri gusohora; abanyabyaha bari kwifatanyiriza hamwe mu miba yiteguye gutwikwa.UB2 113.3

    Muri iki gihe tugomba gukoresha ubushobozi bwose twahawe tubwira abatuye isi ubutumwa buheruka bw’imbuzi. Muri uyu murimo tugomba gukomera ku mwihariko wacu. Ntabwo tugomba kwifatanya n’amashyirahamwe akora rwihishwa cyangwa ay’ubucuruzi. Tugomba guhagarara turi ab’umudendezo mu Mana, duhora dushaka inama kuri Kristo. Amatsinda yacu yose agomba gukorwa tuzirikana agaciro k’umurimo tugomba gukorera Imana. -Testimonies, vol.7, p.84 (1902).UB2 113.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents