Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abatorotse Ku Rugamba Mu Ngabo Za Kristo

    Kwitandukanya n’umurimo w’Imana akikura mu nshingano y’ubucungamari, musaza wanjye yakoze icyo nari naratinye ko yakora. Iyaba yari yaranze inarinjye, akaguma mu mwanya we yumvira ubushake bw’Imana kandi ibi bitewe n’uko ari umurimo w’Imana, agashyira umutima we wose mu murimo kandi akihanganira inshingano zawo n’imitwaro iwurimo nk’uko abandi babyihanganiye mbere ye, nubwo atakunguka umutungo mwinshi nk’uwo yabona aramutse yikoreye ku giti cye, iyo aba yarakoze ibi, yagombye kuba yaragaragaje ko akora adashaka. Nyamara se mbega uburyo yabaga ashishikariye umurimo, iyo yashoboraga kujya hanze igihe yabishakiraga ubwo byagaragaraga ko akora atyo kubw’inyungu ze Mbese abasirikare bo mu ngabo za Kristo bakwiriye gukora batyo? Mbese abasirikari bo mu ngabo z’igihugu baramutse bakoze batyo, ko bafatwa nk’abatorotse ku rugamba none ni mu buhe buryo ijuru rireba abasirikari bo mu ngabo za Kristo bifata batyo? Nta muntu n’umwe wiyemeza kujya mu murimo w’Imana asobanukiwe neza no kwera kwawo, ukwiriye gusubira inyuma akava muri uwo murimo kugira ngo agere ku nyungu z’iby’isi uko zaba ziri kose.UB2 169.3

    Musaza wanjye Y, Imana yakugiriye imbabazi nk’uko yazigiriye musaza wanjye X. Imana yarokoye ubuzima bwanyu bwari buri mu kaga gakomeye. Mwahawe iminsi myinshi, amezi ndetse n’imyaka myinshi, mugira amahirwe yo gukuza imico yanyu. Imana yabashyize mu murimo wayo kugira ngo mubashe kuzuzwa umwuka wa Kristo. Buri munsi na buri saha mubihabwa nk’amahirwe yaguzwe amaraso kugira ngo mwe gusohoza iby’agakiza kanyu bwite gusa, ahubwo mube igikoresho cyo kuzana abantu kuri Kristo, mwubaka ubwami bwe kandi mugaragaza ikuzo ry’Imana. Imana ishaka ko uyirundurira umutima wawe kandi ukiyegurira umurimo wayo. Abantu bakorana n’Imana mu by’ukuri, bazikorera umutwaro w’umurimo wayo, kandi nk’abagabura Imana izatuma, biyumvamo aya magambo ngo, “Nzabona ishyano ninanirwa guhagarara mu mwanya w’inshingano ikomeye nahawe ndi indahemuka n’umunyakuri.”UB2 170.1

    Musaza wanjye, niba umutima wawe utagishimishwa n’umurimo ku buryo bigaragara ko ushobora kuwuvamo mu buryo bworoshye butyo, nta kindi mfite nakubwira, ntabwo nshobora kukwinginga kugira ngo ugume mu murimo, cyangwa musaza wanjye X ngo mwingingire kuwugarukamo. Mwembi mugaragaza ko mutari abantu bashobora kugirirwa icyizere kandi urugero rwatangwa muramutse mwongerewe igihembo kugira ngo mugume mu murimo, ntabwo rwashimisha Imana.UB2 170.2

    Yaba mwe cyangwa undi uwo ari we wese sinshobora na gato kubaha ruswa y’amadorari cyangwa uduceri na duto kugira ngo mugume mu murimo w’Imana nubwo hari ingaruka uwo murimo wahura nazo uko zaba ziri kose bitewe no kuwuvamo kwanyu. Kristo ahagaze ku ruhembe rw’imbere. Niba Mwuka wa Kristo atabatera kugira icyo muba cyo n’icyo mukora kubwo kugira ngo ukuri kwamamare, mushobora kwiga icyo cyigisho gusa munyuze mu bigeragezo. Imana izagerageza ukwizera kwa buri muntu wese. Kristo yatuguze atanze igiciro kitagira akagero. Nubwo yari umutunzi, yahindutse umukene ku bwacu kugira ngo ubukene bwe buduheshe ubutunzi bw’iteka ryose. Ibyo dufite byose byaba ubushobozi n’ubwenge ni iby’Uwiteka yaturagije kugira ngo tubimukoreshereze. Ni amahirwe yacu gufatanya na Kristo mu gitambo cye niba tubishaka.UB2 170.3

    Abantu bari bafite ubunaribonye n’ubutungane, bafashe iya mbere muri uyu murimo bakanga inarinjye kandi ntibagingimiranye gutanga icyo ari cyo cyose kugira ngo ugere ku ntego, ubu basinziriye mu gituro. Bari imiyoboro yashyizweho n’Imana iyo amahame y’imibereho y’ibya Mwuka yanyuzwagamo akagera ku itorero. Ibyo banyuzemo ni iby’agaciro kenshi cyane. Ntibashoboraga kugurwa cyangwa ngo bagurishwe. Kubonera kwabo no kwitanga kwabo, no komatana n’Imana kuzima bari bafite, byabaye umugisha wateje ku umurimo imbere. Ibigo byacu byarangwaga n’umwuka wo kwitanga.UB2 170.4

    Ariko mu mpande zimwe umurimo wagiye utakaza isura yawo. Nubwo wakuze ukaguka kandi ukabona n’ibyo kuwunganira ngo ukorweUB2 171.1

    neza, watakaje imbaraga mu butungane. Mu minsi twari duhanganye n’ubukene, abantu babonye uburyo butangaje Uwiteka yakoze ngo umurimo utere imbere, bumvise nta kindi cyubahiro bahabwa kiruta komatana n’inyungu z’umurimo w’Imana binyuze mu isano yera yabahuzaga n’Imana. Mbese bashoboraga gushyira umutwaro bafite hasi maze bagasezera ku murimo w’ Uwiteka biturutse ku mpamvu y’amafaranga? Oya, oya rwose. Umuntu wese ukora adashaka areka inshingano ye, aba kera ntibashoboraga na rimwe gusiga umurimo w’Imana. Ahubwo bashoboraga kuvuga bati, “Niba Uwiteka yaranshyize aha hantu, yifuza ko mba igisonga gikiranuka, kandi umunsi ku wundi nkamwigiraho uko nakora umurimo mu buryo bwemewe. Nzakomeza guhagarara mu mwanya wanjye kugeza igihe Imana izansezerera. Nzamenya icyo kuba Umukristo ugaragarira mu bikorwa kandi ukorana ubwuzu bisobanuye. Nizigiye ingororano yanjye.”UB2 171.2

    Mu mateka yo mu itangira ry’umurimo, abizera biritanze kugira ngo umurimo w’Imana utere imbere bari buzuwe n’umwuka nk’uwo. Bumvaga ko Imana isaba abantu bose bafitanye isano n’umurimo wayo kugira kwitanga kwabo k’umutima, umubiri n’umwuka batizigamye ndetse no kwitanga mu mirimo yabo yose n’ubushobozi bwabo bwose kugira ngo umurimo ugere ku ntego. Bagezweho n’ibihamya, imbaraga zabo zose bazikoreshereza Imana bafatanije n’ingabo zo mu ijuru kandi bungutse kongerwa ubushobozi binyuze mu gukoresha impano yose bari bafi e.UB2 171.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents