Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwitega Icyo Kibazo

    Amashyirahamwe y’ubucuruzi no gufatanya by’ab’isi ni umutego. Bavandimwe mubyirinde, mubigendere kure. Ntimukifatanye nabyo kubera ko bitewe n’ayo mashyirahamwe n’ubwo bufatanye, bidatinze bizakomerera ibigo byacu cyane gukorera umurimo wabyo mu mijyi. Umuburo ntanga ni uyu ngo: Nimuve muri iyo mijyi. Ntimukagire ibigo by’ubuvuzi mwubaka mu mijyi. Mwigishe abantu bacu kuva mu mijyi bajye mu cyaro aho bashobora kubona umurima muto aho bashyinga urugo rwabo n’abana babo...UB2 113.1

    Amazu yacu acuruza ibyokurya agaomba kuba mu mijyi; kubera ko bitagenze bityo abakozi bakora muri ayo mazu ntibashobora kugera ku bantu ngo babigishe amahame y’imibereho itunganye. Kandi bidatinze tuzaba tugomba gukorera mu mazu akorerwamo inama mu mijyi. Nyamara amaherezo mu mijyi hazabaho umuvurungano n’urujijo ku buryo abazifuza kuyivamo bitazabashobokera. Tugomba kwitegura ibyo bibazo. Uyu niwo mucyo nahawe.- General Conference Bulletin, April 6, 1903.UB2 113.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents