Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akaga K’itegeko Ry’icyumweru

    Ntabwo tugomba kuba aho tuzahatirwa kugirana isano ya bugufi n’abatubaha Imana.....Akaga kerekeranye no kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru kari hafi kuza...UB2 287.6

    Uruhande rw’abizihiza umunsi wa mbere ruragenda rwikomeza mu kwigamba ibinyoma, kandi bizaba bisobanuye akarengane ku bantu baziyemeza kubahiriza Isabato y’Uhoraho. Tugomba kuba aho dushobora kubahiriza itegeko ry’Isabato uko ryakabaye ryose. Uhoraho aravuga ati, «Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho » (Kuva 20 :9,10). Kandi tugomba gushishoza kugira ngo tutishyira aho kubahiriza Isabato bizadukomerera twe n’abana bacu.UB2 288.1

    Iyaba mu buntu bw’Imana twabashaga kubona ahantu hitaruye imijyi, Uhoraho yakwifuza ko twayitarura. Imbere yacu hari ibihe bishishana. — Manuscript 99, 1908.UB2 288.2

    Iyo imbaraga zikoreshwa n’abami zifatanya n’ibyiza, biterwa n’uko umutware wabo ari munsi y’ubuyobozi bw’Imana. Iyo imbaraga yifatanyije n’icyaha, iba yifatanyije n’ibikoresho bya Satani, kandi izakorera kurimbura ab’Imana. Abaporotesitanti bashyize isabato y’ikigirwamana aho Isabato y’Imana yagombaga kuba kandi baragera ikirenge mu cy’Ubupapa. Kubera iyi mpamvu, mbona ko ari ngombwa ko ubwoko bw’Imana busohoka mu mijyi bukajya mu cyaro ahitaruye aho bubasha guhinga imirima kandi bukishakira umusaruro wabwo. Muri ubwo buryo bashobora kurera abana babo babatoza imyitwarire yoroheje kandi myiza. Ndabona ko ari ngombwa kwihuta kugira ngo hitegurwe igihe cy’akaga. -Ibaruwa 90, 1897.UB2 288.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents