Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abatubanjirije Bageze Ku Mwanzuro W’ingirakamaro 14Iyi nyandiko yakuwe mu gitabo E. G. White yandikagamo ibikorwa bya buri munsi mu mwaka wa 1859.

    Nagiye mu nama nimugoroba. Twagize inama iri mu bwisanzure kandi inejeje. Inama irangiye cyari igihe cyo gusoza, ingingo yo gutora yavuzweho kandi itindwaho. Yakobo yavuze bwa mbere, maze mwene data [J.N] Andrews nawe aravuga kandi batekerezaga ko ari byiza kuri bo ko bashyigikira iby’ukuri bakarwanya ibibi. Batekerezaga ko ari byiza gutora bagashyigikira abantu birinda kugira ngo bajye mu buyobozi bw’umujyi wacu aho kugira ngo bicecekere maze bajye mu kaga ko kuyoborwa n’abantu batirinda. Mwene data David Hewitt yavuze ibyamubayeho mu minsi mike yari ishize maze avuga ko bikwiriye ko atora. Mwene data Josiah Hart nawe yavuze atyo. Mwene data [Henry] Lyon we yarabivuguruje. Nta kundi kuvuguruza gutora kwabayeho ariko mwene data [J. P] Kellogg atangira kumva ko bikwiriye. Bene data bose basabwe n’ibyishimo. Oh, iyaba bose babashaga gukora bubaha Imana.UB2 268.5

    Abantu batirinda bagiye mu buyobozi muri iki gihe mu buryo bwo kubashyeshya bagaragaza ko bemewe bitewe n’imikorere yo kudatora y’abubahiriza Isabato ndetse bakanavuga ko bazakomera ku mikorere yabo ndetse ko nk’itsinda ry’Abakristo babana nk’inshuti barwanya ihohotera n’intambara batazigera batora. Muri iki gihe Satani n’abamarayika be babi bakora ubudatuza, kandi afite abakozi ku isi. Ndasaba ngo Satani akorwe n’isoni. -E. G. White diary, Sunday, March 6, 1859.UB2 269.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents