Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 48 — Umurimo Wo Kwezwa Urakenewe

    Basel, Switzerland Ku wa 8 Ukuboza, 1886.

    Bavandimwe nkunda G. I. BULTER NA S. N. HASKELL:
    Maze ibyumweru byinshi ntabasha gusinzira guhera saa cyenda n’igice za nijoro. Intekerezo zanjye ntizigoheka ku byerekeye uko tumeze nk’ishyanga. Dukwiriye kuba turi ku rwego ruruta urw’abandi bantu bose bo ku isi kubera ko dufite umucyo mwinshi ndetse no kumenya ukuri ku rwego rukomeye. Ibyo biduha inshingano ikomeye yo kumurika uwo mucyo, atari ukuvuga ko twizera ukuri gusa ahubwo ari no kugushyira mu bikorwa. Iyo dushyira ukuri mu bikorwa, tuba dukurikiye Yesu we mucyo w’isi. Kandi niba twe nk’ishyanga tudahora dukura, ngo turusheho guhinduka ab’umwuka, tuba duhindutse nk’Abafarisayo- twigira intungane- kandi tudakora ibyo Imana ishaka.
    UB2 302.1

    Tugomba kwegera Imana cyane. Imibereho yacu ya buri munsi ikwiriye kwiganzamo Yesu Kristo n’ubuntu bwe aho kugaragaramo inarijye. Turiho mu gihe gikomeye cy’amateka y’iyi si. Iherezo rya byose riri bugufi; ibimenyetso by’igihe birihuta vuba vuba, kandi bidatinze ijwi rigiye kuvugira mu ijuru ngo, “Birarangiye” (Ibyahishuwe 21:6). “Inkozi y’ibibi yose nigumye ikore ibibi, n’uwanduye mu umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n’umuziranenge agumye abe umuziranenge” (Ibyahishuwe 22:11).UB2 302.2

    Nimutyo ubuhamya bwacu bugaragare neza; nimutyo dushikame ku Mana. Ntabwo nshobora kudasenga Imana saa saba, saa munani ni saa cyenda za nijoro kugira ngo Uhoraho akore ku mitima y’abantu. Ntekereza ko ijuru ryose ryitaye ku murimo uri gukorerwa ku isi. Abamarayika bategerereje iruhande rw’intebe y’ubwami, bahora bumvira itegeko rya Yesu Kristo kugira ngo basubize isengesho ryose risabwa rivuye ku mutima, isengesho ryo kwizera kuzima. Ntekereza uburyo abantu benshi bavuga ko bemera ukuri batakugira mu mibereho yabo.UB2 302.3

    Ntabwo binjiza mu mitima yabo imbaraga yako yeza, itunganya kandi yuzuza abantu ibya Mwuka....UB2 302.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents