Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 1 — Imiburo Ku Nyigisho Z’ Amarangamutima

    Akaga Gaterwa N’imitekerereze Yo Gukekeranya

    Igihe cy’akaga gisatiriye ubwoko bw’Imana,ibyo ntitugomba guhora tubibwiriza abantu , ngo tubateremo gukangarana kandi icyo gihe kitaragera. Hagomba kubaho inyeganyezwa mu bwoko bw’Imana koko ariko uku si ko kuri kwonyine kw’iki gihe kugomba kubwirwa amatorero. Kukuvuga bizaturuka ku kwanga ukuri bagejejweho.UB2 10.1

    Abagabura ntibakwiriye kwibwira ko hari ibitekerezo bikomeye by’agatangaza bafite, keretse gusa nibakira iyi miburo, naho ubundi bazagosorwa bave mu murimo maze abandi bantu bahaguruke bakomeze bazamuke kugeza ku nsinzi. Umugambi wa Satani ugerwaho neza iyo abantu biruka bakajya imbere ya Yesu maze bagakora umurimo atigeze abashinga , ni kimwe n’iyo bakomeza kuba nk’uko Lawodokiya imeze, bakaba akazuyaze, bakibwira ko bakize, ari abatunzi ndetse ko ntacyo bakennye. Ayo matsinda yombi ni ibihome bisitaza.UB2 10.2

    Bamwe b’abanyamuhati bagambirira kandi bakagira ubwira bakoresheje umuhati wabo wose, bakoze ikosa rikomeye cyane bagerageza gushakisha ikintu kidasanzwe, gitangaje, kandi gikurura bakakigisha abantu, ikintu batekereza ko abandi badasobanukiwe; nyamara akenshi nabo ubwabo ntibaba bazi icyo bavuga. Bavuga bakekeranya ku ijambo ry’Imana, bagatanga ibitekerezo bidafite ireme ryo gufasha baba bo ubwabo, cyangwa amatorero. Muri icyo gihe, bashobora gukangura intekerezo, nyamara hari ikibikurikira kandi ibyo bitekerezo bihinduka imbogamizi. Ukwizera kwitiranwa no gutwarwa by’igihe gito, kandi ibitekerezo byabo bishobora kuyobora intekerezo mu nzira y’ubuyobe. Nimureke ibyo Ijambo ry’Imana rivuga byumvikana kandi byoroshye bibe ibitunga intekerezo kuko uku gukekeranya ku bitekerezo bitavugwa neza muri ryo ari ukwishyira mu kaga. Undated manuscript lll.(Inyandiko zandikishijwe intoki batamenyeye igihe zandikiwe.)UB2 10.3

    Akaga kugarije itorero ryacu muri iki gihe, ni ak’ibintu bidasanzwe byinjizwa mu itorero, ibintu bishyira intekerezo z’urujijo mu bizera, maze bakaba mu rungabangabo. Bakabura imbaraga mu gihe bari bazikeneye cyane mu by’ umwuka. Hakenewe ubushishozi kugira ngo ibintu bishya kandi bidasanzwe bitabangikanywa n’ukuri ngo bibe byaba umugabane umwe w’ubutumwa bugomba kwigishwa muri iki gihe. Ubutumwa twabwirije abatuye isi bugomba gushyirwa ahagaragara. -An Appeal for Canvassers, pp.1,2.UB2 10.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents