Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ukumvira Kugereranijwe N’amarangamutima

    Hari akaga k’abo dufatanyije urugendo bakora ikosa ku byerekeye kwakira Mwuka Muziranenge. Bamwe babona ko amarangamutima cyangwa gutwarwa ari igihamya cy’uko Mwuka Muziranenge ari hamwe nabo. Hari ingorane yuko batazasobanukirwa ugukanguka nyakuri kw’intekerezo kandi amagambo Yesu yavuze ati, “Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:20), azatakaza ubusobanuro bwayo. Hari akaga kuko imigambi ya kamere ndetse n’imitekerereze ifitanye isano n’ubupfumu bizasimbura Ibyanditswe Byera. Mubwire abantu bacu muti: “Ntimugakangaranire gutangiza ikintu kitahishuwe mu Ijambo ry’Imana. Mukomeze komatana na Kristo.”...UB2 14.3

    Nimureke twibuke ko Ijambo Kristo yadutegetse kubwiriza amahanga yose, amoko yose, indimi zose n’abaremwe bose rihamywa na Mwuka Muziranenge. Iyi niyo gahunda y’imikorere y’Imana. Kristo niwe mbaraga ikomeye ihamya Ijambo ry’Imana, kandi mu guhindukirira ukuri, atera abagabo n’abagore gusobanukirwa ukwizera, akabatera ubushake bwo gukora ibyo yabategetse byose. Umuntu ukora umurimo we, igikoresho kigaragarira amaso, agomba kubwiriza Ijambo ry’Imana maze Umwami Yesu, ari we mukozi utagaragarira amaso akoresheje Mwuka Muziranenge agatuma rya jambo ryera imbuto kandi rikagira imbaraga. -Letter 105, 1900. (Ibaruwa 105, 1900)UB2 14.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents