Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuramya Imana Mu Rusaku

    Ntabwo byoroshye gutekereza mu buryo bwagutse umurimo Uwiteka azakoresha abakozi be gusohoza inama ze n’umugambi we. Uhoraho yanyeretse ko ibintu mwabonye byabereye mu Buhindi bizongera kubaho mbere yo kurangira kw’imbabazi. Ikintu cyose kidasanzwe kizashyirwa ahagaragara. Hazabaho urusaku ruvanze n’ingoma, umuziki no kubyina. Intekerezo z’abantu bashishoza zizaba mu rujijo ku buryo badashobora kwiringirwa ko bafata imyanzuro itunganye. Kandi ibi bizitwa kuza kwa Mwuka Muziranenge.UB2 29.3

    Mwuka Muziranenge ntiyigaragaza muri ubwo buryo, muri urwo rudubi rw’urusaku. Ibi ni ibyo Satani yahimbye kugira ngo atwikire amayere ye yuzuye ubucakura ngo azimye ukuri kwera, kuzahura, guhesha icyubahiro kandi kweza kugenewe ab’ki gihe kube imfabusa. Byaba byiza ko gusenga Imana bitavanzemo umuziki kurusha ko hakoreshwa ibicurangisho by’umuziki banyeretse muri Mutarama bavuga ko bifuza kuzabikoresha mu materaniro makuru yacu. Nta kintu cyo muri ubu bwoko gikenewe n’ukuri kugenewe iki gihe mu murimo wako wo guhindura imitima. Urudubi rw’urusaku rukangaranya intekerezo kandi rukangiza ibyajyaga kuba umugisha iyo biba byakozwe mu buryo butunganye. Imbaraga z’abadayimoni zivanga n’induru n’urusaku kugira ngo habeho gutwarwa no gusamara, kandi ibi bikitirirwa umurimo wa Mwuka Muziranenge.UB2 29.4

    Iyo amateraniro makuru arangiye, ibyiza byagombaga kuba byagezweho kandi bikaba byakozwe no kwigisha ukuri kwera ntibigerwaho. Abari bari muri ayo materaniro yagombye kubatera ububyutse, babona ibibashyira mu gihirahiro. Ntibashobora kuvuga ibyo bari basanzwe bazi byerekeye amahame ya Bibiliya.UB2 29.5

    Ubu buryo bw’imisengere ntibwari bukwiriye gushyigikirwa. Imbaraga nk’iyo yongeye kubaho nyuma y’umwaka wa 1844. Hongeye kubaho imyifato k’iyo. Abantu baratwawe, kandi bakoreshwaga n’imbaraga bibwiraga ko ari iy’Imana...UB2 30.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents