Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Yesu Yayoboye Ibiganza Byawe

    Ni nde wakubaye iruhande ubwo wakoraga ibyo bikorwa bikomeye byo kubaga? Ni nde watumye ukomeza gutuza no gushyitsa umutima hamwe igihe byari bikomeye maze akaguha gusobanukirwa vuba, akaguha kwitegereza neza, umubiri wawe ukagira gutuza kandi akaguha ubuhanga bwo guhamya neza intego wabaga ushaka kugeraho? Umwami Yesu yohereje marayika we ngo akube iruhande akwereke ibyo ukwiriye gukora. Yarambikaga ikiganza cye ku cyawe. Si wowe ahubwo Yesu ubwe ni we wayoboraga ibikoresho wakoreshaga. Igihe wasobanukirwaga ibi wahitaga ugira gutuza bitangaje. Ntiwahangaraga guhubuka, ariko kandi wakoraga wihuse uzi ko nta gahe na gato ko gupfusha ubusa. Umwami wacu yaguhaye umugisha mu buryo bukomeye.-Testimonies, vol.8, pp. 187, 188. (Ubu bwari ubutumwa bwandikiwe umuganga mukuru wo ku ivuriro rya Battle Creek mu 1899).UB2 226.5

    Ubwo wahangaga Imana amaso ubwo wari mu gikorwa gikomeye cyo kubaga, abamarayika b’Imana bari baguhagaze iruhande, kandi ibiganza byabo byagaragaye ubwo ikiganza cyawe cyakoraga umurimo mu buryo butunganye bigatangaza ababyitegerezaga. -Ibaruwa 73, 1899 (Yandikiwe umuganga wavuzwe haraguru).UB2 227.1

    Ijuru riba iruhande rw’umuganga rimwitegereza.- Kristo ni we muvugabutumwa w’umuganga uruta abandi wigeze abaho. Ntabwo yigeze agira uburwayi bumunanira gukiza. Asobanukiwe neza uburyo bwo guha imbaraga no kuyobora abaganga muri uyu murimo. Igihe bakora umurimo wo kubaga bitaboroheye aba ahaze iruhande rwabo. Tuzi ko uko ari ko bimeze. Yakijije ubugingo bwa benshi bwashoboraga gupfa iyo icyuma kiyoba akanya gato kangana n’agasatsi kamwe. Abamarayika b’Imana bahora bita ku bo Kristo yatangiye ubugingo bwe. Imana iha abaganga bakora uyu murimo ubuhanga no gukora neza kubera ko baba bayikorera. Bazi ko ubuhanga bafite atari ubwabo bwite ko ahubwo buturuka mu ijuru. Basobanukirwa ko iruhande rwabo hari Ubitegereza aturutse mu ijuru, agaha ubwenge abaganga bamukorera, akabashoboza kugendana ubwenge n’ubushishozi mu murimo wabo. — Manuscript 28, 1901 (Aya magambo yandikiwe abakozi bo ku ivuriro rya St. Helena).UB2 227.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents