Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ukuri Kwinshi N’akabuto Gato K’ikinyoma

    Mbese ntabwo utekereza ko hari icyo nzi kuri ibi? Mu nzira yose tunyuramo twerekeje i Kanani yo mu ijuru, tubonamo abantu benshi bagiye barohama mu kwizerako mu matsinda y’ibinyoma bayobeje abandi binyuze mu byo bavugaga ko bayobowe n’Imana mu guhishurirwa kudasanzwe. Byabaye ngombwa ko nandika inzandiko nyinshi kugira ngo nkosore aya makosa. Nagiye ndemererwa amajoro menshi, nkananirwa gusinzira bitewe n’ibyarwaniraga mu mutima wanjye kubw’umurage w’Imana, ari wo bwoko bwe buri mu kaga ko kuyobywa. Ibintu byinshi muri ayo mayerekwa n’inzozi bisa n’aho bitunganye, bikaba n’isubiramo ry’ibyagiye biba mu murimo mu myaka myinshi. Nyamara mu mwanya muto ibyo bintu byinjije inyandiko nto ahantu hamwe, n’umutwe w’amagambo w’ikinyoma ahandi, biba akabuto gato gashora imizi kagakura, bityo abantu benshi bakabyanduriramo.UB2 70.1

    Iyaba twari dufite ubushishozi bukomeye kurusha uko tubufite ubu! Ikintu kimwe umukozi wese uri mu ruzabibu rw’Imana agomba kwiga ni ugushyira isengesho rya Kristo mu bikorwa, no kugenda turi umwe muri Kristo Yesu. Yesu yasenze asaba ko abigishwa be baba umwe nk’ukonawe ari umwe na Se. Umwanzi ari gukora umurimo wo gutandukanya no gusandaguza. Muri iki gihe azakoresha uko ashoboye kose kugira ngo atatanye imbaraga zacu kurusha uko yabikoze mbere. Mu buryo butandukanye cyane n’ikindi gihe cyose cyabayeho, muri iki gihe nta mutekano twagirira mu kugendera mu nzira zacu bwite. Ukuri kugenewe iki gihe kuragutse mu ngingo zako z’ingenzi, gushobora guhindura benshi, gukubiyemo inyigisho nyinshi; nyamara ntabwo izi nyigisho ari ingingo zitandukanye zidafite agaciro gakomeye. Ahubwo zifatanishijwe indodo z’izahabu, zikora ikizima cyuzuye aricyo Yesu we pfundo rizima. Ukuri twigisha kuvuye muri Bibiliya kurashikamye kandi ntikunyeganyezwa nk’uko intebe y’ubwami y’Imana iri.UB2 70.2

    Musaza wanjye, ni mpamvu ki wowe ubwawe n’umukuru R mwakurikira inzira mwatangiye ku byerekeye Anna Phillips mudafite igihamya gikomeye kibereka ko Imana yamutoranije kugira ngo ayibere intumwa ku bantu, kandi ngo abe umuyoboro inyuzamo umucyo wayo ? Niba wemera ibintu byose byo muri uru rwego bishobora kwihamya ko byahishuwe bikomotse ku Mana, niba ukomeje gushyigikira abo bigira abahanuzi nk’uko wabikoze, ugatuma ubuhamya bwawe bushyigikira umurimo wabo, ntabwo uzaba umurinzi wizewe w’umurage w’Uwiteka. Imiburo Kristo yampaye ifite icyo isobanuye kuri twe. Reba Matayo 24:21-23.UB2 70.3

    Satani azakoresha ubushukanyi bwose bwo gukiranirwa yigire Yesu Kristo, kandi yakayobeje n’intore bibaye bishoboka. None se niba icyiganano kigiye gusa rwose n’icy’ukuri, ntabwo ari ingenzi kuba maso kugira ngo hatagira ugushuka? Kristo atanga imiburo ye, avuga ati, “Dore mbibabwiye bitaraba” (Matayo 24:25). Bene data, mubwirize Ijambo ry’Imana, ntimuhamagarire abantu gushingira ukwizera kwabo ku bintu bitari ukuri cyangwa kwiringira abantu. Mfite ijambo nabwiwe n’Uwiteka. Neretswe umukuru R ari imbere y’abantu benshi abasomera ibyo akuye muri ayo mahishurirwa ya Anna Phillips. Umuntu ukomeye kandi w’umunyacyubahiro yari ahari, maze afite intimba nyinshi yagaragaraga mu maso he, yatse musaza wacu R iyo nyandiko maze amuha Bibiliya aramubwira ati, “Fata Ijambo ry’Imana abe ari cyo gitabo ujya usoma. ‘Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumweza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukuranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.’” (lTimoteyo 3:16, 17).UB2 71.1

    Abantu biga Ibyanditswe bazahabwa amabwiriza yumvikana yerekeye ibyo Imana ibasaba ku ngingo z’imibereho y’iyobokamana rishyizwe mu bikorwa. Igihe utuma intekerezo z’umukumbi w’Imana ziva ku Jambo ryayo, ijambo ry’ubuhanuzi ritibeshya, uba ukora ikosa. Itondere ibyo wumva, kandi unitondere ibyo wakira. Hakenewe ubushishozi nibitaba bityo uzasanga intekerezo z’umukumbi muto zemeye ibitari umurimo nyakuri wa Mwuka Muziranenge. Aha hari akaga gakomeye cyane. Satani ahora ashaka uko yakwinjiza inyandiko z’ibinyoma mu murimo kugira ngo zanduze ibihamya kandi bitume ukuri guhinyurwa. Ashaka gufata ukuri akakuvangamo akantu gashobora kuba ibuye risitaza riri mu nzira y’ubwoko bw’Imana.UB2 71.2

    Amategeko y’Imana no guhamya kwa Yesu nibyo butumwa tugomba gushyira abatuye isi. Ntabwo Ijambo ry’Imana rifite umujyo umwe, ni ukuri kugomba gushyirwa mu bikorwa. Ni umucyo ukwira impande zose nk’imirasire y’izuba. Ni umucyo ugomba kumurikira umuntu wese uzasoma kandi agasobanukirwa ndetse agashyira inyigisho zawo mu bikorwa. “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama kandi azabuhabwa.” (Yakobo 1:5). Letter 103, 1894.UB2 71.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents