Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugereka Wa 2 — Iby’ingenzi Mu Guhitamo Uwo Muzabana Mu Buzima

    (Amagambo yanditswe n’abashinzwe kwita ku nyandiko za Ellen G. White)

    Uko umusomyi akurikira “Ijambo ryagenewe umusomyi” riboneka muri buri gitabo muri ibi bibiri by’Ubutumwa Bwatoranyijwe, asanga ko ibyo bitabo byombi bigizwe n’inama zatanzwe mu gihe cy’imyaka myinshi zagiye zigera aho umurimo ukorerwa binyuze mu dutabo duto, ibinyamakuru ndetse n’ubundi butumwa bwagiye bwandikwa ku mashini nyamara bitashyizwe mu mizingo icyenda y’Ibihamya igizwe n’inama zanditswe na Ellen G. White mbere y’urupfu rwe. Iyi nyandiko y’iki gitabo cyasohotse mu 1958 iha itorero inama zijyanye n’igihe. Mu buryo ndetse n’igihe zanditswemo zikubiyemo ibyakuwe mu bitabo bitatu by’urutonde rwumvikana rw’ishakiro z’inyandiko za Ellen G. White. (“Comprehensive Index to the Writings of Ellen G. White”)UB2 391.1

    Umubare munini w’impapuro zo muri ibi bitabo byombi ndetse n’izindi nyinshi zo mu bindi bitabo bya Ellen G. White hiyongeyeho n’ubundi buhamya yagiye yandikira abantu ku giti cyabo, ibyo byose bivuga ku ngingo ikomeye yo guhitamo uwo muzabana mu buzima mugashyingiranwa. Izo nama zigaragaza ingingo z’ingirakamaro kugira ngo habeho ugushyingiranwa kurangwa n’umunezero kandi kukagira urugo rwiza ndetse n’umunezero n’imibereho myiza by’abana bavutse muri uko gushyingiranwa. Izo nyandiko zigaragaza ibintu bibasha kwangiza ukugera ku ntego z’ubwo bumwe mu gushyingiranwa. Ellen G. White aduhamiriza ko “Yesu yifuza kubona abashyingiranwe banezerewe, ndetse no mu rugo hasabye umunezero” (The Adventist Home, p.99). Yatanze inama agira ati, “Guhitamo uwo muzabana mu buzima bikwiriye gukorwa neza ku buryo ababyeyi n’abana babo bazagira imibereho myiza ku mubiri, mu bwenge no mu by’umwuka.” -The Ministry of Healing, p.357.UB2 391.2

    UB2 391.3

    Muri izi nyandiko, itorero ryashyizwe imbere imbaraga y’umuryango. Ellen G. White ararikira abagamije kurushinga kuzirikana neza imbaraga yo kugirwa umwe kwihariye barangamiye. Kuri ibi atanga inama ko nta kwikunda cyangwa kurarikira cyangwa imyanzuro itarimo kureba kure igomba gufatwa. Ararikira abagabo n’abagore bagamije gushyingiranwa ko batandukanya ibinejeje n’iby’ingirakamaro. (Ibaruwa 4, 1901). Yabonye ko “kuva mu isaha yo gushyingiranwa ariho abagabo n’abagore benshi batangira insinzi cyangwa gutsindwa kwabo muri ubu buzima, ndetse n’ibyiringiro byabo by’ubuzima buzaza.” -The Adventist Home, p.43.UB2 391.4

    Uguhuza Ellen White yashyigikiye, kwari ingenzi cyane kugira ngo habeho urugo runejeje. Yanditse ku “mubabaro uranga ubuzima bwose” ubasha gukomoka mu gushyingiranwa kw’abantu “batemeranye” ubwabo. (Patriarchs and Prophets, p.189). Mu butumwa yandikiye urubyiruko yaravuze ati:UB2 392.1

    Muri iki gihe isi yuzuye ibyago n’icyaha bitewe no gushyingiranwa kw’abantu badahuje. Akenshi bitwara amezi make abagabo n’abagore bakabona ko uko bateye bidashobora kwivanga maze ingaruka ikaba amacakubiri ahabwa icyicaro mu rugo kandi ari ho urukundo no guhuza biranga ijuru byagombye kurangwa. -Youth’s Instructor, Aug.10, 1899; Message to Young People, p.453; The Adventist Home, p.83.UB2 392.2

    Yatanze umuburo arwanya “ukurutana cyane imyaka y’ubukuru” kw’abagamije gushyingiranwa bibasha kubyara ingaruka yo kwangiza ubuzima bw’umuto mu bashakanye kandi bikabuza abana kugira imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge. (The Ministry of Healing, p.358).UB2 392.3

    Ellen G. White yavuze ashimangira ko imiterere y’ubuzima bw’abagiye gushyingiranwa ari ingingo y’ingenzi. “Akenshi abagabo barwaragura bagiye babasha gukundwa n’abagore bagaragara ko bafite amagara mazima, kandi kubera ko bakundanaga, bumvise ko bafite umudendezo wo gushyingiranwa batigeze bazirikana ko kubwo kubana kwabo umugore ashobora kubibabariramo byaba mu buryo bukomeye cyangwa bworoheje abitewe n’uwo mugabo urwaye.”-Selected Messages, book 2, p.423.UB2 392.4

    Yarakomeje ageza iki kibazo ku mwanzuro wacyo wumvikana neza ati: “Iyaba abantu bashyingiranwaga muri ubwo buryo aribo ubwabo byarebaga gusa, ntabwo icyo cyaha cyaba gikomeye cyane. Urubyaro rwabo ruhira n’ingorane y’indwara rwandujwe n’ababyeyi.” -Ibid.UB2 392.5

    Ubushobozi bw’abashyingiranwa bwo kwiyunganira mu by’ubukungu nabwo bwavuzweho na Ellen G. White nk’ikintu cya ngombwa kugira ngo ugushyingiranwa kube kwiza. Yavuze ko hari abantu badafite icyo batunze kandi badafite imbaraga z’umubiri cyangwa iz’ubwenge kugira ngo zibashoboze kugira umutungo bageraho nyamara bihutiye gushyingiranwa kandi bishyiraho inshingano badasobanukiwe. Nyamara akenshi abana nibo bahagirira ingorane cyane, kubera ko abantu batagira icyo batunze kandi badashoboye rwose guhangana n’ibibazo by’isi, muri rusange abantu nk’abo nibo buzuza amazu yabo abana. Ellen G White avuga ko abo bana batabasha kugaburirwa no kwambikwa uko bikwiye kandi ntibabasha kubona uburere mu by’umubiri n’ubwenge” (Ibid., pp.420).UB2 392.6

    Hariho iyindi ngingo yatanzweho inama. Iyo ngingo ni ugushyingira abagabo n’abagore bo mu moko n’imico bitandukanye. Inyandiko enye zivuga kuri iyo ngingo ziboneka mu byandikishijwe intoki ndetse n’ibyanditswe bigashyirwa ahagaragara. Ubutumwa bubiri muri bune buvuga kuri iyi ngingo buboneka muri iki gitabo ku rupapuro rwa 343 na 344 (igitabo cy’umwimerere mu cyongereza). Ubwo butumwa bwanditswe mu 1896 no mu 1912, kandi bwaratoranyijwe kugira ngo bwandikwe muri iki gitabo kubera ko bwavuze amahame shingiro kuri iyi ngingo kandi muri ubwo buryo bugahishura impamvu ugushyingiranwa nk’uko kudakwiye gushyigikirwa. Byavuzwe ko ugushyingiranwa nk’uko kubasha guteza amacakubiri n’umuvurungano mu buryo bworoshye. Iyindi mpamvu atanga adashyigikira uko gushyingiranwa ni ingorane biteza urubyaro, kandi ibi bibasha guteza abana “gusharirira ababyeyi babahaye uyu murage mu buzima bwabo bwose.”26Icyitonderwa: Ku bundi butumwa bubiri, inama ya mbere yatanzwe kuri iyi ngingo iboneka mu mutima w’iranka ry’mgenzi El- len White yakoze kuwa 21 Werurwe 1891 abwira abayobozi b’itorero bari bagiye kuvuga ubutumwa mu birabura bo muri LetaZunze Ubumwe za Amerika. Ushaka kubona ubwo butumwa bwuzuye wabusanga mu gitabo cyitwa The Southern Work, 1966, pp 9-18. Muri iki gitabo agaragaza neza amagambo adashidikanywaho avuga uburyo inyokomuntu ari abavandimwe kandi akerekana neza ko mu kuramya abantu bose bangana imbere y’Imana.UB2 392.7

    Nubwo ubwo butumwa bune bukubiyemo inama bwanditswe igihe runaka kugira ngo bukemure ibibazo by’ahantu hihariye, bubasha kwifashishwa mu kuburira abagamije gushyingiranwa abo ari bo bose ku byerekeye ingingo n’ibibazo bibasha kwangiza uwo mubano kandi bigaha abana umurage ushobora kubabaza bamwe27Ayandi magambo yavuzwe kuri yi ngingo ni ibaruwa irimo inama yanditswe kuwa 8 Mutarama 1901. Yandikiwe umusore w’umwera wari ufite imigambi yo gushyingiranwa n’umukobwa w’umwirabura. Inama ziri muri aya magambo ni zimwe n’izavuzwe mu 1912 ziri ku rupapuro rwa 344 rw’iki gitabo (mu cyongereza). Nyamara Ellen White yongeraho amagambo atera umuntu gutekereza neza ati:“Ntugashyingiranwe n’umukobwa uzagutera kwicuza intambwe wateye mu buzima bwawe bwose.... “Mbega uburyo abantu ari ibiremwa byifuza, byikunda kandi bireba hafi. Nimuzinukwe imitekerereze yanyu bwite ahubwo mwishingikirize ku bwenge bw’Imana. Nimutandukanye ibishimishije n’iby’mgirakamaro. Nimukore ibyo Imana ishaka mwum- vira Nimukurikira inzira yanyu bwite n’ubushake bwanyu muzabona ibitovu n’amahwa.” Ibaruwa ya 4 yanditswe na Ellen G. White mu 1901..UB2 393.1

    Izo nama ni zimwe mu zahawe umwizera uhanganye n’imibereho ikomeye mu buzima ndetse n’imikorere imuhangayikishije irimo ingingo zibasha kumubabaza umutima kandi zikaba zakwangiriza ndetse zikanasenya umubano. Nk’uko Ellen G. White abivuga, “Yesu ashaka kubona umunezero mu gushyingiranwa ndetse n’ingo zuzuye umunezero.”UB2 393.2

    Amagambo Ellen G. White yagiye asubiramo akoresheje imvugo cyangwa inyandiko agaragaza neza ko ikibazo atari icy’ubusumbane bw’amoko. Yakomeje gushyigikira ko inyokomuntu yose ari abavandimwe kandi ko mu bitabo byo mu ijuru izina ry’umuntu woUB2 393.3

    Aho kandi ahavuga amagambo atanga inama. Muri ubu butumwa bwasomwe n’abayobozi b’itorero dusomamo ibikunkira.“Nk’itorero dufite icyaha kubera ko tutigeze dukoresha umuhati kugira ngo abantu benshi bo mu birabura bakizwe.... Nta burenganzira mwahawe n’Imana bwo guheza abirabura aho musengera. Nimubafate nk’abana b’Imana nk’uko namwe muri. Bakwiriye kuba abagize itorero bakabana na bene data b’abera. Hakwiriye gukoreshwa umuhati mwinshi kugira ngo hakurweho ibibi bikomeye byabakorewe. Ikindi kandi ntabwo tugomba kugeza ibintu kure ngo tube abaka n’abahezanguni kuri iki kibazo. Abantu bamwe babasha gutekereza ko bikwiriye gusenya inkuta zose zitandukanya abantu maze bagashyingiranwa n’abirabura, nyamara iki si ikintu gikwiriye kwigishwa cyangwa ngo gishyirwe mu bikorwa.” The Southern Work, p.15. mu bwoko bumwe riri iruhande rw’izina ry’uwo mu bundi bwoko. Soma umugereka wa gatatu ukurikia iki gice witonze .- ABASHINZWE KURINDA INYANDIKO ZA ELLEN G. WHITE.
    Ellen G. White Estate, Inc.
    Washington, D.C August, 1967
    UB2 393.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents