Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 27 — Abapfushije

    Gupfusha Bica Abantu Intege

    Nagiye mpura n’imibabaro ikanca intege no gutsindwa mumutima, maze urwango n’urukundo nagiraga bigacogora. Imibereho yanjye yo gupfusha abo nkunda, ibyago n’umubabaro nanyuzemo nahishuriwe mu buryo bukomeye ko Umukiza wanjye ari iruhande rwanjye2Babiri mu bahungu be bari bapfuye bakirii bato. Umukuru witwaga Henry yapfuye afite imyaka 16, naho umuhererezi apfa amaze amezi 3. Urupfu rutwara umugabo we James White mu mwaka wa 1881 amaze igihe gito arwaye, apfa afite imyaka 60. Muri iki gice dusangamo ibyo Ellen. G. White yagiye avuga kuri ibyo byamubayeho. -ABAKUSANYIJE INYANDIKO.. Amaso yanjye arangamira mu ijuru. Narabutswe isi izahoraho ndetse n’ingororano ikomeye. Igihe ibintu byacu byasaga n’umwijima, mu bicu habonetsemo umwezi, kandi imirasire y’izuba iturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana yirukanye umwijima. Ntabwo Imana yishimira ko hagira umuntu n’umwe muri twe ukomeza guheranwa n’agahinda, afite umutima ubabaye kandi ushengutse. Yifuza ko twese twubura amaso kugira ngo turebe umukororombya w’isezerano kandi dusakaze umucyo ku bandi.UB2 205.1

    Mbega, Umukiza mwiza uhagaze iruhande rw’abantu benshi babogoza amarira badashobora kumurebesha amaso. Yifuza cyane kudufata ibiganza adukomeje igihe tumukomeyeho mu kwizera, tumutakambira ngo atuyobore. Kwishimira mu Mana ni amahirwe yaburi muntu. Nitwemera guhumurizwa n’amahoro bya Yesu bikaba mu mibereho yacu, tuzarindirwa hafi y’umutima we wuje urukundo. -The Review and Herald, Nov. 25, 1884.UB2 205.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents