Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugabane Wa Mbere — Ubwaka N’inyigisho Ziyobya

    Ijambo Ry’ibanze

    Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi riboneka mu buhanuzi riri ku rugamba, kubera ko Satani ikiyoka, arwanya ubudatuza abantu “bakurikiza amategeko y’Imana, kandi bafite guhamya kwa Yesu.” Satani umwanzi ukomeye, azi ko ageze ku mugambi we wo kuyobya no gutera urujijo abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, yaba acogoje umigambi w’Imana. Iteka ibitero bye biza buhoro buhoro kandi mu buryo bwihishe, ndetse akenshi biza bifite isura yo kuyobora abagabo n’abagore bamaramaje bikabageza kure ku buryo bazizera n’ikinyoma.UB2 8.1

    Nubwo mu buryo bugaragara kuva mu myaka ibanza y’itsinda ry’abategereje kugaruka kwa Kristo nta bwaka no kuba abahezanguni byabarangwagamo, iri tsinda ryagiye rihangana n’ubwaka. Umwe mu mirimo y’ikubitiro Ellen G. White yakoze wari uwo kujya aho ubutumwa buvugwa akagira icyo akora kuri bwo yifashishije Ijambo ry’Imana. Mu myaka mirongo irindwi yamamaza ubutumwa, Ellen G. White yahoraga ahamagarirwa kujya guhangana n’inyigisho z’ubwaka cyangwa ziyobya mu buryo butandukanye. Imiburo myinshyi yatanze ivuga ko ubwaka buzongera kubaho , ni iyo gukangura itorero rikaba maso ryiteguye akaga ubwaka bushobora guteza; kandi inama zerekeye umwaduko w’ubwaka n’iyobokamana rishingiye ku marangamutima intumwa y’Imana yatanze, ni ingirakamaro cyane muri iki gihe kurinda umukumbi w’Imana.UB2 8.2

    Inama ziri muri uyu mugabane w’iki gitabo ziyongera ku miburo yindi iboneka mu bitabo bya mbere bya Ellen G. White, kubera ko umugabane munini w’iyi miburo yakusanyijwe mu mwaka wa 1933 ishyirwa mu gitabo kimwe kugira ngo ibashe gufasha guhangana n’ikibazo gikomeye cyari cyavutse muri konferansi imwe. Uwo muzingo wabonetse ugizwe n’impapuro zicapwe maze urakundwa cyane kandi ufasha itorero. Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White, banezejwe n’aya mahirwe yo kubagezaho izi nama z’ingirakamaro zo mu gitabo kizaramba.UB2 8.3

    Uyu mugabane w’iki gitabo usoza uvuga ingingo zitandukanye zerekeye ukwigaragaza kw’imbaraga iyobya ikora ibitangaza kandi ukanavuga akamaro k’ibitangaza ko kugenzura ukuri. Muri iki gihe, izi nama zifite agaciro kihariye kandi zizarushaho kuba ingenzi uko twegereza iminsi isoza amateka y’isi, ubwo Satani yifashishije imigambi ye yuzuye uburyarya azagerageza kuyobya n’intore.UB2 9.1

    Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents