Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugororerwa Kubera Umwete Udatezuka

    Nyuma y’amezi cumi n’umunani yo gukorana n’Imana ubudatuza mu muhati wo gutuma umugabo wanjye asubirana amagara mazima, namugaruye imuhira. Igihe namushyikirizaga ababyeyi be naravuze nti, «Data na we Mama, dore umuhungu wanyu.»UB2 246.3

    Mabukwe yaravuze ati, “Ellen, nta wundi ufite ukwiriye gushima uretse Imana nawe ubwawe kubera uku gukira gutangaje. Imbaraga zanyu zarabikoze.”UB2 246.4

    Nyuma yo gukira kwe, umugabo wanjye yamaze imyaka myinshi kandi muri icyo gihe yakoze umurimo mwiza cyane wo mu mibereho ye. Mbese iyo myaka yiyongeyeho yo kuba ingirakamaro ntiyabaye inshumbushanyo yaya mezi cumi n’umunani yo kumwitaho mu buryo bukomeye?UB2 246.5

    Nababwiye muri make iyi nkuru y’ibyambayeho ku giti cyanjye kugira ngo mbereke ko hari ibyo nzi ku byerekeye gukoresha uburyo kamere mu kuzahura abarwayi. Imana izakorera ibitangaje umuntu wese muri twe niba dukora twizeye, tugakora twiringiye ko igihe dukorana nayo iba yiteguye gukora uruhare rwayo. Ndifuza gukora icyo nshoboye cyose kugira ngo nyobore abavandimwe banjye mu kwizera bakurikire inzira yo gushyira mu gaciro kugira ngo imihati yabo ibashe kugera ku ntego. Abantu benshi bari mu bituro bagombye kuba uyu munsi bakiriho iyo baba barakoranye n’Imana. Nimutyo nkuko Imana ishaka tube abagabo n’abagore bashyira mu gaciro. -Manuscript 50, 1902.UB2 247.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents