Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyiringiro N’ubutwari

    Ni amahirwe y’abantu baduhagarariye bari mu nama y’Inteko Nkuru Rusange kugira ngo bakunde umwuka w’ibyiringiro n’ubutwari. Bavandimwe, Umukiza yabihishuriye mu nzira nyinshi. Yujuje mu mitima yanyu umucyo wo kubana nawe igihe mwakoreraga mu bihugu bya kure n’iwanyu. Yabarinze mu byago bigaragara n’ibitagaragara, kandi ubu ubwo mwongeye guhurira n’abavandimwe banyu mu nama, ni amahirwe yanyu kwishimira mu Mwami, no kunezezwa no kumenya ubuntu bubakomeza. Nimureke urukundo rwe rwigarurire intekerezo n’umutima. Mwirinde kuremererwa, gucika intege no guhangayika. Nimutange ubuhamya butera imbaraga. Nimutere umugongo ibyijimye kandi bica intege maze mwitegereze Yesu, Umuyobozi wacu ukomeye uwo kubw’uburinzi bwe umurimo wo kwamamaza ukuri kw’iki gihe ugomba kunesha mu ikuzo ryinshi. Uko kuri ni ko dutangira ubuzima bwacu n’ibyacu byose.UB2 320.6

    Inyifato abaduhagarariye bagira mu nama izagira imbaraga igira icyo ibwira abantu b’aho umurimo ukorerwa kimwe no ku ntumwa ubwazo. Bavandimwe nimureke bigaragare ko Yesu atuye mu mutima, agashyigikira, agakomeza kandi agahumuriza. Ni amahirwe yanyu ko buri munsi mwahabwa Mwuka wera Muziranenge ku rugero rwinshi, kandi mukagira ibitekerezo byagutse byerekeye akamaro ndetse n’ubugari bw’ubutumwa turi kubwira abatuye isi. Uhoraho yifuza kubahishurira ibintu bitangaje bivuye mu mategeko ye. Nimumutegereze mufite umutima wicishije bugufi. Musengere cyane gusobanukirwa n’ibihe turimo, kugira ngo dusobanukirwe mu buryo bwuzuye n’umugambi we ndetse no kurushaho kugera ku ntego mu murimo wo gukiza imitima.UB2 321.1

    Inshuro nyinshi mu nzozi za nijoro ntegekwa kugira inama abavandimwe bacu bari mu myanya y’ubuyobozi kugira ngo bakorane umuhati mwinshi ngo barusheho kumenya Umwami wacu mu buryo butunganye. Igihe abakozi bacu bazasobanukirwa n’agaciro k’ibihe turimo bazagaragara ko bafite umugambi udakebakeba wo kuba mu ruhande rw’Uhoraho, kandi mu kuri bazahinduka abakozi bakorana n’Imana. Igihe bazegurira umutima n’ubugingo bwabo mu murimo w’Imana, bazabona ko nibanesha icyaha hari ubumenyi bwimbitse bw’ingenzi bazunguka batigeze bagira.UB2 321.2

    Bizatubera byiza kuzirikana ibigiye kuba ku isi vuba. Iki ntabwo ari igihe cyo gupfusha ubusa cyangwa kwishakira ibitunezeza. Niba ibihe turimo bitabasha gukora ku ntekerezo zacu mu buryo bukomeye, ni iki cyatugeraho? Mbese ntabwo Ibyanditswe bisaba ko habaho umurimo urushijeho gutungana kandi wera kurusha uwo twigeze tubona?UB2 321.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents