Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 53 — Ubutumwa Buheruka Bwahawe Inteko Nkuru Rusange24Mu mwaka wa 1913, Ellen G. White yoherereje inama y’Inteko Nkuru Rusange ubutumwa bubiri. Ubwa mbere bwasomewe inama na W. C. White ku isabato nyuma ya saa sita kuwa 17 Gicurasi.

    Ivuriro rya ‘Elmshaven’ i California Kuwa 4 Gicurasi 1913 Ku bateraniye mu Nteko Nkuru Rusange, ndabaramukije! Bavandimwe nkunda,UB2 320.1

    “Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo na twe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana’’ (2Abakorinto 1:2-4).UB2 320.2

    “Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka’’ (2Abakorinto 2:14,15).UB2 320.3

    “Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo. Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe’’ (2 Abakorinto 4:5-7).UB2 320.4

    “Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose’’ (2 Abakorinto 4:16-18).UB2 320.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents