Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umurimo W’imana Urangwa N’ubwitonzi

    Hashize ibyumweru bibiri, ubwo nariho nandika, umuhungu wanjye W.C. White yaje mu cyumba cyanjye maze ambwira ko hari bantu babiri bari mu cyumba cyo hasi bashaka ko tuvugana. Namanutse ku ngazi maze njya mu cyumba cyacu cy’uruganiriro mpasanga umugabo n’umugore we bavugaga ko bayobotse Ijambo ry’Imana kandi ko bizera Ibihamya. Bari barahuye n’ibintu bidasanzwe mu myaka ibiri cyangwa itatu yari ishize. Basaga n’abantu b’abanyakuri.UB2 33.5

    Ubwo bavugaga bimwe mu byababayeho nateze amatwi, maze ngira icyo mbabwira cyerekeye umurimo twakoze duhangana kandi turwanya ubwaka bwabayeho nyuma gato y’irangira ry’igihe twari twiteze kubona Umwami wacu. Muri ibyo bihe bikomeye bamwe mu bizera bacu b’ingenzi bari barayobotse ubwaka. Naje kongera kuvuga ko mbere y’uko imperuka igera tuzabona ukwigaragaza kudasanzwe kuzakorwa n’abavuga ko bayobowe na Mwuka Muziranenge. Hariho abantu bazafata uko kwigaragaza nk’ikintu cy’agaciro gakomeye, nyamara kudaturuka ku Mana ahubwo ari ukwateguwe ngo kuyobye intekerezo za benshi zive ku nyigisho z’Ijambo ry’Imana.UB2 33.6

    Muri iki gihe cy’amateka yacu tugomba kwitonda cyane kugira ngo twirinde ikntu cyose kigaragaraho ubwaka n’umuvurungano. Tugomba kwirinda imikorere yose idasanzwe ishobora gukangaranya intekerezo z’abatizera maze ikabatera gutekereza ko tuyoborwa n’imbaraga idusunika y’amarangamutima, kandi ko twishimira urusaku n’umuvurungano biherekejwe n’ibikorwa by’inzaduka. Mu minsi ya nyuma umwanzi w’ukuri kw’iki gihe azinjiza ibikorwa bidahuje n’imikorere ya Mwuka, nyamara bayarateguriwe kuyobya abantu biteguye kwemera ikintu cyose gishya kandi kidasanzwe.UB2 34.1

    Nabwiye uwo mugabo n’umugore we ko ibyo nanyuzemo nkiri umusore, nyuma gato yo kurangira k’umwaka wa 1844, byari byaranyigishije kuba umuntu wigengesera cyane mu byerekeye kwemera ikintu icyo ari cyo cyose gisa n’icyo twahanganye nacyo kandi tugacyaha mu izina ry’Uwiteka.UB2 34.2

    Muri iki gihe nta ngorane ikomeye yaba ku murimo w’Imana nk’uko twakwemerera umwuka w’ubwaka kwinjira mu itorero ryacu uherekejwe n’ibikorwa by’inzaduka byitirirwa ko ari ibikorwa bya Mwuka w’Imana. Ubwo uyu mugabo n’umugore we bavugaga ibyababayeho, bemezaga ko ibyabajeho ari ingaruka yo kwakira Mwuka Muziranenge mu mbaraga y’igihe cy’intumwa, byasaga rwose n’ibyo twari twarahamagariwe guhangana nabyo ndetse no gukosora mu byatubayeho mu minsi ya mbere.UB2 34.3

    Tugiye gusoza ikiganiro twagiranye uyu mugabo yasabye ko twafatanya gusenga, yibwira ko uko byagenda kose igihe turaba dusenga umugore we arakoreshwa na Mwuka nk’uko bari babimbwiye kandi ndashobora kumenya niba ibyo bikomotse ku Mana cyangwa se bitayikomokaho. Ibi sinabyemeye kubera ko nari narahawe amabwiriza ko igihe hari umuntu usabye ko yagaragaza ibintu bidasanzwe nk’ibyo, icyo cyari igihamya kidasubirwaho ko ibyo atari umurimo w’Imana.UB2 34.4

    Ntabwo tugomba kwemerera ibintu nk’ibi kutuyobora ku gucika intege. Ibintu nk’ibyo bizabaho uko ibihe bihaye ibindi. Nimureke twe guha urwaho ibikorwa by’inzaduka mu by’ukuri bitwara intekerezo bikazikura ku mikorere nyayo ya Mwuka Muziranenge. Umurimo w’Imana iteka urangwa no gutuza n’ubwitonzi. Ntabwo dushobora kwemera ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuzana urujijo kandi kigacogoza umuhati wacu mu byerekeye umurimo ukomeye Imana yadushinze gukora mu isi wo kwitegura ukugaruka kwa Kristo.-Letter 338, 1908.UB2 34.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents