Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 50 — Inkingizo Kwizera Kwacu21Ubu butumwa bwanditswe igihe yari mu rugendo yerekeje Lynn muri Massachusetts mu Kuboza 1890.

    Mu myaka mirongo itanu ishize yo kubaho kwanjye, nagiye ngira amahirwe atangaje yo kugira ibyo nsobanukirwa. Nagize ibyo nsobanukirwa byerekeye ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu. Abo bamarayika bavugwa ko baguruka baringanije ijuru, bamenyesha abatuye isi ubutumwa bw’imbuzi kandi buteza impinduka ku bantu bariho mu minsi iheruka amateka y’iyi si. Nta muntu n’umwe wumva ijwi ry’abo bamarayika kubera ko ari ikimenyetso gihagarariye ubwoko bw’Imana bukorana n’ijuru. Abagabo n’abagore bamurikiwe na Mwuka w’Imana kandi bereshejwe ukuri, bamamaza ubutumwa butatu muri gahunda yabwo.UB2 311.1

    Nagize uruhare muri uyu murimo ukomeye. Hafi imibereho yanjye yose ya Gikristo yomatanye na wo. Hari abantu ubu bakiriho bagize imibereho nk’iyanjye. Basobanukiwe ukuri kuvugwa muri iki gihe; bakomeje kugendana n’Umuyobozi ukomeye, Umugaba w’ingabo z’Uhoraho.UB2 311.2

    Mu kwamamaza ubutumwa, ikintu cyose cyavuzwe n’ubuhanuzi cyarasohoye. Abari bafite amahirwe yo kugira uruhare mu kwamamaza ubu butumwa bungutse ibikomeye by’agaciro kenshi; none ubu iyo dukikijwe n’akaga ko muri iyi minsi iheruka, ubwo hirya no hino hazumvikana amajwi avuga ngo “Kristo ari hano,” “Ukuri kuri hano,” igihe umutwaro wa benshi ari uwo gukuraho urufatiro rwo kwizera kwacu kwadukuye mu matorero no mu isi kugira ngo duhagarare nk’abantu badasanzwe mu isi, nk’uko byagendekeye Yohana ubuhamya bwacu buzatangwa ngo:UB2 311.3

    “Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje, intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo;... Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo na mwe mufatanye na twe” (l Yohana 3:1-3).UB2 311.4

    Mpamya ibyo nabonye, ibyo numvise, ibyo intoke zanjye zakozeho biva mu Ijambo ry’ubugingo. Kandi nzi ko ubu buhamya ari ubwa Data wa twese n’Umwana we. Twabonye kandi duhamya ko imbaraga ya Mwuka Muziranenge yaherekeje kwamamazwa k’ukuri, hatangwa imiburo mu nyandiko no mu magambo kandi ubutumwa butangwa muri gahunda yabwo. Guhakana uyu murimo kwaba guhakana Mwuka Muziranenge, kandi ibyo byadushyira mu itsinda ryaretse ukwizera rikumvira imyuka iyobya.UB2 311.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents