Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Isano Iri Mu Isezerano

    Igihe twemeraga Kristo nk’Umucunguzi wacu, twemeye guhinduka abakozi bakorana n’Imana. Twagiranye isezerano nayo ryo kuba abayo tutizigamye; nk’ibisonga bikiranuka by’ubuntu bwa Kristo, kugira ngo dukore twubaka ubwami bwayo mu isi. Buri muyoboke wa Kristo wese yarahiriye kwegurira imbaraga ze zose z’ibitekerezo, ubugingo n’umubiri; akazegurira uwatanze inchungu arokora ubugingo bwacu. Twiyemeza kuba abasirikare, kwinjira mu murimo, kwihanganira ibigeragezo, isoni, gukwenwa no kurwana intamabara yo kwizera, dukurikiye Umutware w’agakiza kacu.UB2 99.1

    Mbese muri uko kwifatanya n’imiryango y’iby’isi mwaba mukomeza isezerano mwagiranye n’Imana? Mbese iyo miryango igamije kuyobora intekerezo zanyu bwite n’iz’abandi ku Mana, cyangwa iraziyobya ntizirangamire Imana? Mbese iyo miryango ikomeza isano mufitanye n’intumwa zo mu ijuru, cyangwa yerekeza intekerezo zanyu ku muntu aho kugira ngo zerekere ku Mana?UB2 99.2

    Mbese muriho mukorera Imana, muyubaha kandi muyerereza, cyangwa murayisuzugura kandi muyicumuraho? Mbese muteranyiriza hamwe na Kristo cyangwa murasandaza? Ibitekerezo byose, imigambi ndetse n’umurava mushyira muri ayo mashyirahamwe; byose byaguzwe amaraso y’igiciro ya Kristo; ariko se iyo mwifatanya n’abahakanamana n’abanyabyaha, abantu batuka izina ry’Imana, abasinzi, abanywi b’itabi mbese muba mukorera Kristo umurimo?UB2 99.3

    Nubwo muri iyo miryango hashobora kubamo ibintu byinshi bigaragara ko ari byiza, muri byo havanze ibindi byinshi bitera bya byiza biba imfabusa maze bigatuma ya mashyirahamwe cyangwa imiryango yangiza inyungu umutima wajyaga kubona. Dufite ubundi buzima butari ububeshwaho n’ibyo kurya by’igihe gito. “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana ” (Matayo 4:4). “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe” (Yohana 6:53). Yesu yaravuze ati, “Urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho” (Yohana 6:54). Imibiri yacu igizwe n’ibyo turya n’ibyo tunywa. Kandi nk’uko bimeze mu bisanzwe, ni nako bimeze mu by’umwuka. Ibyo intekerezo zacu zizirikana ni byo byubaka kamere yacu y’iby’umwuka. Umukiza wacu yaravuze ati, “Umwuka niwo utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze. Amagambo mbabwira ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo” (Yohana 6:63). Imibereho y’iby’umwuka igomba kubakwa no gusabana na Kristo binyuze mu Ijambo rye. Intekerezo zigomba guhora zirizirikana kandi n’umutima ukuzura iryo Jambo. Ijambo ry’Imana niryererezwa mu mutima rigakundwa kandi rikubahwa, rishobora gutunganya umuntu kandi rikamutera gukomeza gutungana kubw’imbaraga y’ubuntu bwa Kristo. Nyamara imbaraga zose z’umuntu, buri buvumbuzi bwose bw’ab’isi nta bushobozi bufite bwo guha umuntu imbaraga n’ubwenge. Imbagara ya kimuntu ntishobora gutegeka ibyifuzo bibi cyangwa ngo itunganye ukutabonera kw’imico. Keretse gusa ukuri kw’Imana nigutegeka umutima nibitaba bityo ubwenge buzangirika. Nyamara muri aya mashyirahamwe y’iby’isi umutima utandukanywa n’Ijambo ry’Imana. Ntabwo abantu bayoborwa kuryiga no kurireka rikayobora imibereho yabo.UB2 99.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents