Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwiyiringira Birenze Urugero

    Mvuze aya masomo atanga ubuhamya mbaza nti, “Ni hehe umuvandimwe wacu H yakuye uburere afite?” -Ni i Battle Creek. Mbese urebye umucyo Imana yahaye ubwoko bwayo ku byerekeye kwicisha bugufi, bishoboka ko abagabura, abayobozi b’amashuri yacu n’abarezi mu mvugo yabo n’urugero batanga bigisha urubyiruko guhagarara bemye igihe basenga nk’uko Abafarisayo babigenzaga? Mbese ibi ntitwabifata ko bumva bihagije kandi ari ingirakamaro? Mbese iyi mico ikwiye kwemerwa.UB2 249.5

    “Uyu mugani yawuciriye abiyiringira ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. Ati, ‘Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi ari umukoresha w’ikoro. Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati, ‘Mana ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose’” (Luka 18:9-12). Zirikana ko Umufarisayo wigiraga intungane ari we utaricishaga bugufi kandi utarubahaga Imana; ahubwo yahagaze mu bwirasi bwe bwo kumva yihagije maze abwira Imana ibikorwa bye byiza. “Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we” (Luka 18:11); kandi isengesho rye ntiryarenze igihagararo cye.UB2 249.6

    “Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati, ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Luka 18:13, 14).UB2 250.1

    Twiringira ko igihe bene data begera Imana imwe rukumbi nyakuri kandi ihoraho bazagaragaza kwicisha bugufi no kubaha bigeze ku rugero nk’urwo abapagani bagaragariza ibigirwamana byabo. Nibitaba bityo abo bapagani bazaducira urubanza ku munsi w’amateka. Ndashaka kubwira abantu bose bigisha mu mashuri yacu. Bagabo namwe bagore, ntimugasuzugure Imana kubera kuticisha bugufi kwanyu no kwishyira hejuru. Ntimukigere muhagarara mu bufarisayo bwanyu ngo musenge Imana. Ntimwiringire imbaraga zanyu bwite. Ntimukazishingikirizeho; ahubwo akenshi mujye mupfukama imbere y’Imana maze muyiramye.UB2 250.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents