Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Guhamagarirwa Kongera Kwiyegurira Imana

    Ubu hakenewe abantu basobanukiwe neza. Imana irahamagara abantu bifuza kuyoborwa na Mwuka Muziranenge kugira ngo bajye ku ruhembe rw’imbere mu murimo w’ivugurura. Ndabona ibihe bikomeye imbere yacu, kandi Uhoraho arahamagara abakozi be ngo baze mu murimo. Buri muntu wese akwiriye guhagarara mu mwanya wo kwiyegurira Imana mu buryo bwimbitse kandi nyakuri kurusha uko byabayeho mu myaka yashize.UB2 321.4

    Mu nama y’Inteko Nkuru Rusange yo mu 1909 hari umurimo uba warakozwe mu mitima y’abari bayirimo nyamara ntiwakozwe. Amasaha menshi aba yarahariwe kwinira no kwigenzura, ibyo bikaba byari gutuma habaho kumeneka gushya kw’imitima y’abari mu nama. Ibi biba byarabahaye ubwenge bwo gusobanukirwa umurimo w’ingenzi cyane bagomba gukora bihannye kandi bicujije. Nyamara nubwo hari amahirwe yatanzwe ngo abantu bature ibyaha, bihane babikuye ku mutima kandi ngo habeho ivugurura nyakiri, nta murimo utunganye wakozwe. Abantu bamwe bumvise imbaraga ya Mwuka Muziranenge maze baritaba, nyamara bose ntibaretse ngo batwarwe n’iyi mbaraga. Intekerezo za bamwe zirukiraga mu nzira zabuzanyijwe. Iyo haza kubaho kwicisha bugufi mu mutima ku ruhande rw’abari bari mu nama bose, hari kugaragara umugisha utangaje.UB2 322.1

    Mu gihe cy’amezi menshi nyuma y’irangira ry’iyo nama, nari mfite umutwaro uremereye, kandi namenyesheje abavandimwe bari mu nshingano ibyo bintu Uhoraho yantegekaga gushyira imbere yabo neruye. Amaherezo bamwe mu bari bari mu myanya y’ubuyobozi ifitanye isano n’umurimo rusange, bamaze gusenga cyane no kwigana ubushishozi ubutumwa butandukanye bwatanzwe, ku bwo kwizera bashishikariye gukora umurimo bahamagariwe-umurimo batashoboraga gusobanukirwa mu buryo bwuzuye; kandi uko bakomezaga kujya mbere bubaha Imana, babonye imigisha myinshi.UB2 322.2

    Umutima wanjye wanejejwe cyane no kubona guhinduka gutangaje kwabaye mu mibereho ya bamwe, ku bwo kwizera bahisemo gutera intambwe bajya mbere mu nzira y’Uhoraho aho kugira ngo bakurikire inzira yabo bihitiyemo. Iyo abo bavandimwe bari bari mu nshingano bakomeza kubona ibintu mu buryo butari bwo, baba baratumye habaho ibintu byari kwangiriza umurimo cyane; ariko igihe bumviraga amabwiriza bari bohererejwe kandi bagashaka Uhoraho, Imana yabagezaga mu mucyo w’itangaza kandi ikabashoboza gukora umurimo ukwiriye no gutuma habaho ivugurura mu bya Mwuka.UB2 322.3

    Igihe Imana irambuye ukuboko kwayo kugira ngo itegure inzira imbere y’abagabura yatoranyije,inshingano yabo ni ugukurikira aho ibayoboye. Ntabwo izigera itererana cyangwa ngo irekere abantu bakurikira inzira ibayoboye n’umutima wose ngo babe mu gushidikanya.UB2 322.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents