Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    “Umuryango Ubaho Mu Buryo Buhenze”

    Abantu banyandikiye bambwira ko bagomba guhabwa imishahara yo hejuru, kandi babisabaga bitwaje ko imiryango yabo ibaho mu buryo buhenze. Muri icyo gihe kandi ikigo bakoragamo cyagombaga gusaranganya umutungo kugira ngo kigerageze gukemura ibijyanye n’ibyakoreshwaga. Ni mpamvu ki hari umuntu wagombye kwitwaza imibereho y’umuryango ihenze akabigira impamvu yo gusaba umushahara wo hejuru? Mbese icyigisho Yesu yatanze ntigihagije? Aravuga ati, “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire” (Matayo 16:24).UB2 144.2

    Ibigo byacu byashingiwe kugira ngo bikoreshwe nk’uburyo butanga umusaruro bwo guteza imbere umurimo wo gukiza imitima. Abantu babikoramo bagomba kwiga uko bakwiye gufasha ibyo bigo aho kugira ngo bige uburyo bwo gukura ubutunzi bwinshi mu mutungo wabyo. Niba bafata ibirenze ibyo bakwiriye, babera imbogamizi umurimo w’Imana. Nimureke umuntu wese ukora muri ibyo bigo avuge ati, “Ntabwo nzashyira umushahara wanjye ku rwego rwo hejuru kubera ko ibyo byaba kwiba umutungo kandi kwamamazwa k’ubutumwa bw’imbabazi bikaba byakomwa mu nkokora. Ngomba kudasesagura. Abagiye mu murimo w’Imana aho ukenewe, bari gukora umurimo w’ingenzi nk’uwo nkora. Ngomba gukora ibyo nshobora byose n’imbaraga zanjye kugira ngo mbafashe. Uyu ni umutungo w’Imana nkoresha kandi nzakora nk’uko Kristo yagakoze ari muri uyu mwanya wanjye. Sinzatanga amafaranga mu binezeza amaso bigezweho. Nzibuka abakozi b’Uwiteka bari mu murimo hirya no hino. Bafite ibyo bakeneye kundusha. Bahura n’ubukene bwinshi no guhangayika mu murimo wabo. Bagomba kugaburira abashonji kandi bakambika abambaye ubusa. Ngomba gushyira umupaka ku byo nsohora kugira ngo mbashe gufatanya na bo mu murimo bakorana urukundo.” -Special Testimonies, Series B, no 19, pp. 19, 20.UB2 144.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents