Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukoresha Ubutumwa Bw’imana Nabi Cyangwa Neza

    Mwene data warishutse kandi ushuka n’abandi. Ntabwo wize Ibyanditswe byera mu nzira ikwiriye. Ugomba kubyiga kugira ngo umenye ubwenge bw’Imana atari ukugira ngo ushyigikire inyigisho zawe. Usoma Ijambo ry’Imana mu mucyo w’imyumvire yawe bwite. Ufata imvugo itari ukuri maze ukayikikiza amasomo uvuga ko agaragaza ko iyo mvugo ari ukuri, nyamara ukirengagiza amasomo agaragaza ko ari iyo mvugo atari ukuri. Uravuga uti, “Bibiliya ni rwo rufatiro rwanjye rwo kwizera.” Ariko se nibyo? Ndagusubije, ntabwo Bibiliya yemera uruhande uhagazemo. Urongera ukavuga uti, “Koresha Bibiliya unyereke ko ntari mu kuri, bityo nzareka ibitekerezo byanjye.” Ariko se ni mu buhe buryo ushobora kwemezwa na Bibiliya ighe cyose ugoreka kandi ugakoresha nabi ibyo ivuga? Iyo ukora utyo uba ufunga isoko imwe rukumbi Imana yagombaga kunyuramo maze ikemeza umutima wawe.UB2 66.5

    Uburyo bumwe rukumbi bwo kwiga Ibyanditswe byera ni ukurambika hasi urwikekwe rwose, ibyo wari usanzwe uzi, ukagera ku rugi rwo gucukumbura maze ukinjira muri uwo murimo uhanze amaso ku bwiza bw’Imana, ufite intekerezo ziteguye kwemera ndetse n’umutima wiyoroheje kugira ngo wizere ibyo Uwiteka akubwira. Ibitekerezo by’abantu ku byerekeye ubusobanuro bw’Ibyanditswe byera ni bwinshi kandi buratandukanye; ariko ntabwo Ibyanditswe byera bihinduri rwa kugira ngo bihuze n’ibitekerezo by’abantu. Igitabo cyahiriwe ni yego na bibe bityontikivuguruzwa; gihora ari ukuri kw’iteka ryose. Ibitekerezo by’abantu byose ntibihuza, nyamara ibihamya bifatika byahawe umugisha ntibihinduka. Ijambo ry’Imana ntirihinduka; rihora ari “byanditswe ngo.”UB2 66.6

    Na none kandi wafashe imigabane imwe y’ibihamya Imana yatanze kugira ngo bifashe ubwoko bwayo, maze ubikoresha nabi kugira ngo ushyigikire inyigisho zawe z’ibinyoma- ugatira cyangwa ukiba umucyo uturuka mu ijuru kugira ngo wigishe ibidahuje n’ibihamya kandi byaciriyeho iteka kenshi. Muri ubwo buryo ushyira ibihamya n’ibyanditswe mu rwego rw’ubuyobe. Abantu bose bayobye bakora nk’uko wakoze...UB2 67.1

    Mu by’ukuri ntabwo wizera ibihamya. Iyaba wabyizeraga uba warakiriye abantu bashyira ubuyobe bwawe ahagaragara. Umaze igihe unywa ku masoko yahumanye... Wateguriwe kwemera imigambi ya Satani yo guha abatuye isi ikintu gishya, cy’inzaduka kandi gitangaza, ikintu gihabanye n’ibitekerezo abantu bacu bamaze igihe bazi ko ari ukuri. Ibinyoma by’umukobwa wawe byagushyize hajuru ngo ukore umurimo ukomeye. Warashimagijwe kandi wigira umukozi w’umwanzi utuma habaho ingaruka udashobora kurondora. Wasohoye inyandiko z’ubuyobe ndetse n’inyigisho zishobora guteza umujinya mwinshi. Ingaruka ku muryango wawe ndetse no ku bantu bose bashyigikiye inyigishoz’ibinyoma wigishije ntizigira urubibi.UB2 67.2

    Musaza wanjye Garmire, hari umurimo ugomba kwikorera wowe ubwawe kandi nta muntu n’umwe ushobora kuwugukorera. Uwo murimo ni ugucisha bugufi umutima wawe imbere y’Imana, ukihana ibyaha byawe kandi ugahinduka.UB2 67.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents