Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyo Ellen. G. White Yavuze Mu Kiganiro

    Ndababwira ko ibi byababayeho kugira ngo mumenye ibyo twanyuzemo... Abantu bamwe {abaka babayeho nyuma y’umwaka wa 1844} bashoboraga kwitera hejuru babyina, baririmba ngo, “Ikuzo, ikuzo, ikuzo, ikuzo, ikuzo, ikuzo.” Rimwe na rimwe nicaraga ntuje kugeza igihe barangirije, maze nyuma y’aho ngahaguruka nkavuga nti, “Uku siko Uhoraho akora. Ntabwo yigaragaza muri ubu buryo. Tugomba kwerekeza intekerezo z’abantu ku Ijambo ry’Imana ryo rufatiro rwo kwizera kwacu.”UB2 35.1

    Icyo gihe nari umwana muto, nyamara natangaga ubuhamya bwanjye kenshi ndwanya iyi mikirere y’inzaduka. Kandi kuva icyo gihe nashatse uko naba maso cyane kugira ngo hatagira ikintu kimeze gitya gishobra kongera kwinjira mu bantu bacu. Ukwigaragaza uko ari ko kose k’ubwaka gukura intekerezo ku gihamya cy’ukuri ari cyo Jambo ry’Imana ubwaryo.UB2 35.2

    Mushobora kuyoboka inzira idakebakeba, ariko abazabayoboka bashobora kujya mu nzira yo guhuzagurika gukabije kandi umusaruro wabyo ni uko mu kanya gato dushobora kubona ibiganza byacu byuzuyemo ikintu cyatuma bitadushobokera guha abatizera isura nyayo y’ubutumwa bwacu n’umurimo wacu. Tugomba gusanga abantu tubashyiriye Ijambo rizima ry’Imana; kandi gihe bakiriye iryo Jambo, Mwuka Muziranenge azaza, nyamara nk’uko nabivuze mbere, Mwuka aza mu buryo we ubwe yigerera ku ntekerezo z’abantu. Mu mivugire yacu, mu miririmbire yacu ndetse no mu mikorere yacu mu by’umwuka, tugomba kugaragaza ituza n’ubwitonzi ndetse no kubaha Imana bikoresha buri mwana wese nyakuri w’Imana.UB2 35.3

    Hari akaga gakunze kubaho ko kugira icyo twemerera kuza hagati muri twe dushobora gufata ko ari imikorere ya Mwuka Muziranenge nyamara mu by’ukuri ari imbuto y’umwuka w’ubwaka. Bityo uko turushaho kwemerera umwanzi w’ukuri kutuyobya, ntidushobora kwiringira kugera ku kuba indahemuka mu mitima ku butumwa bwa marayika wa gatatu. Tugomba kwezwa binyuze mu kumvira ukuri. Mfite ubwoba mbutewe n’ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutandukanya intekerezo n’ibihamya bikomeye by’ukuri nk’uko kwahishuwe mu ijambo ry’Imana. Binteye ubwoba, binteye ubwoba. Tugomba kurindira intekerezo mu mbibi z’imiterere mizima, nibitaba bityo umwanzi azatwinjirana atume ikintu cyose kiri mu ntekerezo gita gahunda. Hari abantu bafite imitima itwarwa ikayoboka ubwaka mu buryo bworoshye; kandi nitwemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kujyana abantu nk’abo mu buyobe cyinjira mu itorero ryacu, bidatinze tuzasanga ubwo buyobe bwarageze kure maze bitewe n’ibyo bintu by’akajagari, Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bose bazagerweho n’ igisuzuguriro.UB2 35.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents