Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 3 — Inyigisho Ivuga “Ukwera K’umubiri”

    Abari bashyigikiye inyigisho y’ubwaka bayise ” Inyigisho yo kwera k’umubiri” yatangiye mu mwaka wa 1900, mu Buhindi, maze itwara umuyobozi w’umurimo muri ako karere hamwe n’abakozi batari bamwe. Iyo nyigisho yavugaga ko igihe Kristo yanyuraga mu mubabaro w’I Gethsemane yahakuye umubiri wera umeze nk’uwo Adamu yari afite mbere y’uko acumura. Iyi nyigisho yahamyaga ko abantu bakurikira Umukiza nabo bagomba kugira umubiri nk’uwo utarangwamo icyaha kandi ibyo bikaba umwiteguro wa ngombwa wo kujya mu ijuru. Inkuru z’ababibonye zivuga ko mu materaniro yabo, abaka batumaga habaho gutwarwa ko mu rwego rwo hejuru bakoresheje umuziki w’inanga z’amoko atandukanye, imyirongi, amahembe n’ingoma zihinda cyane. Bashakaga ko imibiri ikora, bagasakuza, bagasenga kandi bakaririmba kugeza ubwo umuntu wabaga ari mu iteraniro yashoboraga kuva aho yicaye akikubita hasi, yubamye yataye ubwenge. Umuntu umwe [cyangwa babiri] bagendagendaga hagati y’intebe bagambiriye gukurura uwabaga yaguye hasi kugira ngo bamujyane imbere y’ iteraniro. Bityo, hafi y’abantu cumi na babiri bagombaga kuzenguruka uwo muntu urambaraye hasi, bamwe baririmba abandi baviza induru, abandi basenga, abo bose babikorera icyarimwe. Igihe uwo wabaga arambaraye hasi yabaga amaze kugarura akenge, yashyirwaga mu mubare w’abanyuze mu mubabaro w’I Gethsemane, bahawe umubiri wera kandi biringiye kujya mu ijuru. Kubw’ibyo, bemezaga ko adashobora gukora icyaha kandi ko atazapfa. Abakuru babiri ari bo S. N. Haskell na A. J. Breed, bari bamwe mu bayobozi b’abagabura, boherejwe guhangana n’ubu bwaka mu materaniro makuru yagombaga kubera ahitwa Muncie mu Buhindi guhera kuwa 13 kugeza kuwa 23 Nzeri 1900. Ibi byari byadutse byahishuriwe Madame White igihe yari muri Australia muri Mutarama 1900 maze atanga ubuhamya bw’umuburo no gucyaha ibyo nk’uko bigaragara mu butumwa bubiri bukurikira. -ABAKUSANIJE INYANDIKO]UB2 25.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents