Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kweza Urusengero Uburyo Bubiri: Gusohoka Muri Babuloni Kabiri

    Igihe mufashe inkota y’ukuri mushikamye, mwamamaza amategeko y’Imana, nimureke buri muntu wese yibuke ko kwizera Yesu bifatanye n’amategeko y’Imana. Marayika wa gatatu agaragazwa aguruka aringanije ijuru, arangurura n’ijwi rirenga ati, “Aho niho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu” (Ibyahishuwe 14:12). Ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu bwose buhurijwe hamwe. Ibihamya by’ukuri guhoraho iteka ko muri ubu butumwa busobanuye byinshi kuri twe kandi kwakanguye ubuhabane bukomeye butyo mu isi y’iby’iyobokamana, ntibishobora gusibanganywa. Satani ahora ashaka gutwikiriza ubwo butumwa umwijima we w’ikuzimu kugira ngo ubwoko bw’Imana bwasigaye bwe kuzasobanukirwa neza n’inkomoko y’ubwo butumwa igihe cyabwo n’aho bugenewe; nyamara ubwo butumwa buriho kandi buzakomeza kugaragaza imbaraga zabwo ku mibereho yo kuyoboka Imana kugeza ku iherezo.UB2 94.3

    Imbaraga y’ubu butumwa yagiye ishinga imizi kandi iraguka, ituma amasoko yo gukora atemba mu mitima ya benshi, ituma habaho ibigo by’uburezi, amacapiro, ndetse n’ibigo by’ubuvuzi; kandi bi byose ni ibkoresho by’Imana bigomba gukorera hamwe umurimo ukomeye wagaragajwe na marayika wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu baguruka baringanije ijuru kugira ngo baburire abatuye isi ko Kristo agiye kugaruka afite imbaraga n’ikuzo ryinshi.UB2 95.1

    Umuhanuzi aravuga ati, “Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati, ‘Iraguye iraguye Babuloni ikomeye!Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose.’” (Ibyahishuwe 18:1,2). Ubu ni bwa butumwa bwatanzwe na marayika wa kabiri. Babuloni iraguye kuko “kuko yateretse mahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.” (Ibyahishuwe 14:8). Iyo nzoga ni iyihe? Ni inyigisho zayo z’ibinyoma. Babuloni yahaye abatuye isi isabato y’ikinyoma “kuko inyigisho yigisha ari amategeko y’abantu” (Matayo 15:9).UB2 95.2

    Igihe Yesu yatangiraga umurimo we, yejeje Ingoro y’Imana [urusengero rw’i Yerusalemu] arwezaho amahumane akomeye rwari rwarahumanishijwe. Mu bikorwa biheruka by’umurimo we naho habayemo kweza iyo Ngoro bwa kabiri. Bityo mu murimo uheruka wo kuburira isi, hari imihamagaro ibiri itandukanye yahawe amatorero. Ubutumwa bwa marayika wa kabiri ni ubu ngo, “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amaanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo” (Ibyahishuwe 14:8). Ndetse no mu ijwi rirenga ry’ubutumwa bwa marayika wa gatatu humvikaniramo ijwi rivugira mu ijuru riti, “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo ” (Ibyahishuwe 18:4, 5). -The Review and Herald, Dec. 6, 1892.UB2 95.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents