Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imbaraga Ikurura Iri Mu Nyigisho Z’inzaduka

    Igihe kigiye kugera mu bwoko bw’Imana bwasigaye habemo bamwe bakira inyigisho z’ubwaka n’iz’ibinyoma, bavuge ko ari ko kuri. Ibyo bizuzuza intekerezo za benshi imyumvire y’ubuyobe idafite umwanya mu kuri kugenewe itorero muri iki gihe. Umuntu uwo ari we wese wibwira ko ashobora gutangira umurimo uzatsinda isi yose abikoze mu mbaraga z’imigambi yigiriye, mu bushobozi bw’ubwenge bwe bufatanije n’ubuhanga buhanitse cyangwa se ubwenge bwo kwerekana ko utemera uko abandi babona ibintu, uwo muntu azibona aryamye mu musaka w’ibyo yibwira, kandi azasobanukirwa neza n’impamvu ari muri uwo musaka.UB2 11.1

    Mfatiye ku mucyo nahawe n’Umwami wanjye, nabonye abantu benshi bahaguruka bavuga ibintu bishishana. Ni koko batangiye gukora no kuvuga ibintu Imana itigeze ihishura, bagafata ukuri kwera bakagushyira ku rwego rumwe n’urw’ibintu bisanzwe. Habayeho ibibazo kandi bizakomeza kubaho bishingiye ku bitekerezo by’ubwibone n’ibinyoma abantu bibwira, ariko bidashingiye ku kuri. Imigambi y’ubwenge bw’abantu izateza ibisa n’ibigeragezo kugira ngo ubwo ikigeragezo nyakuri kizaba kibagezeho kizafatwe nk’ibigeragezo abantu bagiye bishyiriraho bitigeze bigira agaciro. Dukwiye kwitega ko inyigisho zizinjizwa mu itorero zikavangwa nk’inyigisho z’ukuri, nyamara kubw’ubushishozi bwa Mwuka Muziranenge, tugomba gutandukanya ibyera n’ibintu bisanzwe tuzanirwa kugira ngo bijijishe intekerezo z’abantu batagira icyo bitaho ku kwizera kwacu ndetse n’imitekerereze mizima, kandi biteshe agaciro ukuri gukomeye kandi guhebuje, kugenzura byose kw’iki gihe...UB2 11.2

    Ntihigeze na rimwe habaho igihe ukuri kwigeze guhura n’ingorane zo kugorekwa, gusuzugurwa, no guteshwa agaciro binyuze mu mpaka z’abantu zuzuye ubukana nk’uko biri muri iyi minsi ya nyuma. Abantu bariyinjije bazana n’ubuyobe bwabo bwinshi butandukanye bavuga ko ari ubwenge bushya bw’agatangaza ku bantu. Abantu bakururwa n’ibintu bimwe bishya bidasanzwe, ndetse nta bushishozi bafite bwo kugenzura imiterere y’ibitekerezo abantu bashobora kwerekana ko hari icyo bari cyo. Nyamara bakavuga ko ibyo bitekerezo ari iby’agaciro gakomeye maze bakabibangikanya n’inyigisho zitangaje z’Imana, ntibizazihindura ukuri. Mbega uburyo ibi bicyaha ukwishushanya kuri mu matorero !.UB2 11.3

    Abantu bifuza kwigisha abandi ibintu bidasanzwe no kubishyira mu ntekerezo z’abantu batagize icyo bitaho bagakomeza kujyana izo nyigisho zidashyitse kandi zisobekeranye nk’inyigisho z’agaciro kandi bakazigaragaza nk’aho ari ikibazo cyerekeye ubuzima n’urupfu.-Letter 136a, 1898. (Ibaruwa 136a, 1898)UB2 11.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents